Rurageretse hagati ya Munezero Rosine uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Bijou Dabijou ndetse na Yago Pon Dat ashinja icyaha cyo kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho.
Dabijou yamaze gutanga ikirego kirega Yago Pon Dat ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, aba bombi bakaba barigeze kukanyuzaho mu rukundo.
Mu ibaruwa yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena uyu mwaka.
Bijou Dabijou uzwiho kugira imiterere irangaza benshi, avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.
Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.
Dabijou avuga ko Yago Pondat yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.
Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice.
Amakuru ahari ahamya ko ikibazo cy’aba bombi gishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.