Diane Rwigara ufite inyota yo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yitandukanyije n’amagamba nyina yatangaje

Diane Shima Rwigara usanzwe ari umukobwa w’umuherwe Rwigara Assinapol wabaye umushoramari ukomeye mu Rwanda, yitandukanyije n’ibyo nyina witwa Adeline Mukangemanyi Rwigara, yatangaje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, Diane Rwigara uherutse gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yagize ati “Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite. Yaba njye, cyangwa basaza banjye, ntaho duhuriye na byo.”

Ni nyuma y’aho uyu mubyeyi wabo Adeline avuga ko muri iyi minsi atari mu Rwanda, yabitangarije kuri umwe mu miyoboro ya YouTube y’abarwanya Guverinoma y’u Rwanda, yakomoje ku nkuru y’urupfu rw’umugabo we, Assinapol, yo mu 2015.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imodoka yarimo Assinapol yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yagonzwe n’ikamyo i Gacuriro mu Karere ka Gasabo, hari mu ijoro rya tariki ya 3 rishyira iya 4 Gashyantare 2015, gusa Adeline muri iki kiganiro yatangaje ko yiboneye ibimenyetso bigaragaza ko yishwe na Leta.

Yagize ati “Ku itariki ya 4/2/2015 ni ho bishe umutware wanjye Rwigara Assinapol, yicirwa mu maso yanjye n’uyu mwana wanjye Anne Rwigara Uwamahoro, yicwa n’ubutegetsi buriho bwa FPR Inkotanyi. Icyo kizahora kivugwa iteka ryose kuko ni ibyo nahagazeho.”

Adeline Rwigara yavuze ko umukobwa we, Anne Rwigara, wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2023, yari afite amakuru menshi ku rupfu rwa se.

Icyakora abatari bacye bakomeje kwibaza impamvu uyu muryango uri gusubiranamo, ubusanzwe wahoze ugaragaza guhuza ku ngingo zitandukanye.

Ikiri kwibaza ni ukumenya impamvu abantu bakwizera amagambo ya Adeline Rwigara mu gihe n’abana be ubwabo batamwizera. Niba avuga ibyo umuryango we wamagana, ni gute atekereza ko abandi Banyarwanda bamwizera?

Ikindi kiri kwibazwa ni ukumenya niba uyu mubyeyi atarimo gukoresha urupfu rw’umugabo we mu nyungu ze bwite. Ibi bishingira kuri iki nyine cy’uko avuga ibihuha by’amakuru y’umugabo we, wenda ibi bihuha bikaba bifite intego yo kumufasha kugera ku zindi nyungu, dore ko yivugiye ko atakiba mu Rwanda.

Kubeshyera u Rwanda bitunze benshi badakora iyo mu Burayi, ari nayo mpamvu tutatungurwa mu gihe n’uyu mubyeyi yaba agamije kwerekana ko yarenganye, akifuza kugirirwa impuhwe n’abazungu bakamutunga yiyicariye, kabone nubwo byasaba kubeshyera igihugu cye.

Advertisements

Gusa ikidashidikanywaho ni uko ubuziranenge bw’amakuru yatanze bukemangwa, kuko iyo buza kuba ari ukuri, abana be bari gufata iya mbere mu kumushyigikira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top