DJ Brianne, umuvanzi w’imiziki w’umunyarwandakazi, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo bigaragaza ko ataranduye icyorezo cya SIDA.
Uyu mukobwa ukunzwe cyane mu ruhando rw’imyidagaduro yagaragaje akanyamuneza ku mbuga nkoranyambaga ze, ashima Imana ku bwo kumurinda.
Mu butumwa bwe bwuzuyemo ibyishimo, DJ Brianne yagize ati:
“Ahwiiii Mana yanjye, sinzi aho ndibunywere muryerye, mutaraga, Mana we!”
Abakunzi be batangiye kumwoherereza ubutumwa bumufuriza ibyiza, bamwifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza no kwitwararika.
DJ Brianne yakomeje gushishikariza abantu bose kwipimisha no kwita ku buzima bwabo, ashimangira ko kumenya uko uhagaze ari intambwe ikomeye mu guharanira ubuzima buzira umuze.
Ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga byagaragaje ko abantu bashimishijwe n’iyi nkuru nziza, bamushimira kuba urugero rwiza mu guharanira ubuzima buzira ibyago.