Ahubwo impamvu itumye atangira kumwiyumvamo iyo niyo ifite agaciro”. Ariko nanone hari itandukaniro ryo kwiyumvamo no guca inyuma uburyo ubwo aribwo bwose wabivugamo.
Umukunzi wawe igihe yatangiye kwiyumvamo undi muntu, kureba kuri ibi bimenyetso ndetse no gutangira kuganira na we byeruye nibyo byagufasha.
Hano hari ibimenyetso 7 bigaragaza ko umukunzi wawe yatangiye kwiyumvamo undi muntu.
1 YATANGIYE KWIVUGIRA ABANDI CYANE KANDI BURI GIHE WOWE BIKAKUGARAGARIRA NK’IBIMUCITSE
2 UBA UBONA ARI KUKWIYOMORAHO MU BURYO BW’AMARANGAMUTIMA
Umukunzi wawe iki gihe iyo muri kumwe uba ubona akonje cyane ashaka kukugaragariza ko afite ikibazo gituma mutegerana mu buryo bw’amarangamutima nk’uko byari bisanzwe, ndetse ashobora no kukwereka ko wowe ubwawe mufitanye ikibazo, ntibinagutangaze ko ashaka kugutonganya cyangwa se kugushyiraho amakosa iki gihe kandi nta kintu wamukoreye.
3 GUHINDUKA KW’IMYITWARIRE YE
Guhindura imyitwarire k’umukunzi wawe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko afite ibintu biri kumurwaniramo imbere mu mutima. Nuramuka umubonyeho iki kintu kiri kumwe n’ibindi bimenyetso, uzahite umenya ko byanga byakunda ashobora kuba ari mu rukundo n’undi muntu ariko bitarakomera.
Ubundi ku bantu bakundana, guhindura imyitwarire ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umwe yatangiye gukunda ahandi.
4 ARI KUKWITAHO GAKE CYANE MU RUKUNDO (Less romantic attention)
Umukunzi uri kugabanya imbaraga ze ku muntu bakundanaga mu kumwitaho biri romantic, bigaragaza ibintu byinshi harimo no kuba yatangiye gukunda undi muntu, kuko izo mbaraga aba ari kugerageza kuzijyana ahandi hantu. “ubusanzwe imbaraga z’urukundo nizo mbaraga nyinshi ikiremwamuntu cyifitemo, rero iyo uri kubona zitangiye kugabanuka kuri wowe, haba hari indi mpamvu y’aho ziri kujya, nko kuba yitaye ku bindi bintu bitandukanye, ari naho ushobora guhita utangira gukeka niba atatangiye gukunda undi muntu”.
5 ATANGIYE KWIZIRIKA KU RUKUNDO RW’INDI COUPLE
Ni ibintu bisanzwe ko umuntu yita ku rukundo rw’abandi bantu ndetse iyo couple akanayitangaho igitekerezo, ariko nanone hari itandukaniro ryo gushishikazwa n’ikintu no kucyizirikaho. Niba umukunzi wawe yitaye cyane birenze ku rukundo rw’iyindi couple yikundanira, nta kabuza icyo ni ikimenyetso. “ niba umukunzi wawe ashishikajwe kandi agaterwa ishyari n’iyindi couple, nta kabuza akunda uwo muntu uri muri iyo couple”.
6 ATANGIRA GUKURIKIRA IMBUGA NKORANYAMBAGA Z’UMUNTU RUNAKA BIRENZE URUGERO
Nubwo ari ingenzi mu rukundo kugira ahantu umuntu agarukira akoresha imbuga nkoranyambaga, ariko biba bigoye cyane kumenya niba umukunzi wawe iyo myitwarire yarayihinduye koko. Umukunzi wawe niba yatangiye kwita cyane ku rubuga runaka rw’umuntu hamwe bimutwara igihe kandi akabihoraho, nta kabuza aba afite undi muntu ari kwitaho muri we. “ abantu bakunda kwita cyane ku bantu barimo kwiyumvamo”.
7 NTIMUCYUNGURANA IBITEKEREZO CYANE NKA MBERE
Umukunzi wawe niba atakigusangiza ibitekerezo bye bya buri munsi ndetse n’ibyiyumviro, rwose ni ikimenyetso cy’uko hari undi muntu ugomba kuvugwa mu nkuru yanyu y’urukundo. Intandaro y’ibi rero aba ari ukwiyumvamo undi muntu niyo yaba ataragira icyo abikoraho. “icyo ni ikimenyetso niba umukunzi wawe ari kugabanya cyangwa kureka kukubwira ku bintu bisanzwe ndetse n’ibyingenzi kuri we”.
Ibi bimenyetso byose nuramuka ubibonye ku mukunzi wawe ntuzicare ngo urebere kuko byanga byakunda afite undi muntu arimo kwitaho.
Umushakashatsi Benet kandi wabikozeho ubushakashatsi yanavuze ko ibi bishobora kuba ariwe wakunze mbere cyangwa se nanone uwo ari gutangira gukunda yabigizemo uruhare akamwendereza( akamutereta) undi nawe agatangira kugenda amusanga.
Ni buri munsi tukugezaho ibyo wamenya ku rukundo, ntujye ucikwa kuza kudusura ngo wimenyere ibitandukanye kuri uru rubuga rwacu.