Hari ibintu byinshi bituma amabere y’abakobwa cyangwa y’abagore agwa, ndetse akenshi abakobwa n’abagore bakunda guterwa isoni no kugwa kw’amabere yabo.
Bimwe muri ibyo bintu bitera amabere yabo kugwa, ni ibi bikurikira.
1. Imyaka: uko umuntu agenda akura niko uruhu rwe rutakaza ubushobozi bwo kwiyegeranya, bigatuma bimwe mu bice bye by’umubiri bifite imbaraga bigwa byoroshye, ndetse n’uruhu rukabasha gukweduka cyane uko rwishakiye.
2. Amabere manini : akenshi hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umugore afite amabere manini cyane, gusa hari ubwo aba ahagaze, nyuma uko imwe mu misemburo ye igenda ihindagurika, yamabere akaga, ndetse usanga yarabaye maremare cyane iyi yahuye.
3. Kubyara abana benshi: uko umugore agira abana benshi bogenda bonka amabere ye, niko amabere nayo atakaza ubushobozi bwo kuguma ahagaze.
4. Kunywa itabi : itabi ni kimwe mu bintu bibi bituma uruhu rw’umuntu rugenda rutakaza ubushobozi bwo kwiyegeranya, ndetse rigatuma urinywa asaza imburagihe.