Ibintu by’ingenzi byagufasha gutera imbere mu buzima bwawe

Burya mu buzima bwacu hari abantu batamenya ko ibyo umuntu ageraho byiza cyangwa bibi aba yarabigizemo uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye, binyuze mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa akora.

Twishimiye kubasangiza inama ku bijyanye n’ubuzima, imibereho n’umuryango, inama zafasha umuntu ku giti cye kugira uruhare mu gutera imbere kwe, zirimo izi zikurikira:

  1. Kwibanda ku byo ushaka kugeraho

Kugira ngo umuntu agere ku bintu yifuza mu buzima bisaba ko ari byo yibandaho. Kumenya icyo wifuza, kugishyiraho umutima n’imbaraga zawe ni byo bituma kigerwaho. Iyo ubashize kwita kuri iryo hame uba utangiye urugendo rw’iterambere wifuza kugeraho.

  1. Kuba umuntu mwiza

Igihe ukeneye ibintu byiza nawe ugomba kuba mwiza. Ibintu byiza bigerwaho n’abantu beza batabishakira mu nzira mbi cyangwa ngo babikandagize abandi.

Guhora witeguye kwakira ibintu byiza no kubyitwaramo neza, nibwo buryo bwo gutera imbere.

  1. Kwitandukanya n’ibitekerezo biguca intege

Kugera ku bintu byiza kandi by’ingirakamaro biraharanirwa ukarenga ibiguca intege. Nta muntu ugera ku bintu byiza atarahuye n’ibimuca intege, harimo na zimwe mu nshuti ze. Iyo rero utimenyereje kubyima amatwi hakiri kare uba utsinzwe.

Ibitekerezo byubaka kandi bizima, bigomba kurusha imbaraga ibibi uhura na byo mu buzima bwawe.

  1. Guhora utekereza ibyiza

Mu buzima bwa buri munsi duhura n’ibyiza n’ibibi. Iyo umutima wawe uwukinguriye ibyiza nibyo biwubamo, iyo uhaye rugari ibibi nabyo birawuganza. Guhora ubona ibintu mu buryo bwiza bigufasha kubona ko ibintu byose bishoka kandi ukanabigeraho.

Burya iyo wamaze kwiheba, mu ntekerezo zawe hamaze kwangirika biragora kuba wagira ibintu bikomeye ugeraho kuko ubusanzwe ibyo umuntu yibwira ari nabyo akora

  1. Kwihangana nirwo rufunguzo

Ukutihangana guhitana abantu benshi bagapfa. No mu bijyanye n’iterambere niko bimera. Iyo utihanganye ngo uvunike ndetse wizere ko ibintu byose bishoboka, uguma aho wari uri ndetse ahubwo ukaba wanasubira inyuma cyane.

Ibijyanye no gutera imbere no kugera ku ntego wihaye bimeze nko gutera urubuto, rukamera, ukarubagara, ukarutera umuti rukazera ukarusarura; ntabwo ugomba guhita wumva ko ruzera mu masaha 24.

  1. Kudategereza ko ibintu byikora

Nta kintu gipfa kwizana, iyo ushaka ikintu uragikorera ibyo birazwi. Iyo ufite intego ugomba gukora kugira ngo uyigereho, kuruta gutegereza ko hari ikizaba cy’amahirwe cg gusenga cyane bikizana,oya kugirango ugere kubyo wifuza urakora. Baca umugani ngo ushaka inka aryama nkazo

7.Wicibwa intege n’ibitaragenze neza

Iki ni ikintu umuntu ushaka kugera kure agomba kwitaho; ntabwo ibyiza bihora bigerwaho ku ikubitiro, nta nubwo bivuga ko kugira ngo utere imbere utazahura n’inzitizi ariko ntizigomba kuguherana.

Gukora ikintu ntigihite kigerwaho ugatsindwa, ntabwo bikwiye kuguca intege ahubwo ubyigiramo amasomo azatuma utongera kugwa muri uwo mutego ahubwo bikagufasha kugera kure cyane.

Ngibyo bimwe mu bizagufasha kugera kubyo wifuza cyangwa muyandi magambo kugera ku nzozi zawe.

Hirwa Aime

 

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Advertisements

Izindi nkuru wasoma: 

  1. Umuhanzi Diamond arakemangwa ku rurimi rw’Icyongereza
  2. Cox – Umuhanzi ukiri muto, ufite impano idasanzwe mu kuririmba
  3. Rwego Yve yatangiye gusohora filime yitwa Inzira

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top