Eluminate mu Rwanda iri gutanga amafaranga atabarika ?

Aho umuntu yaba yarakuriye hose, haba mu cyaro cyangwa mu mujyi, ibyo aribyo byose yumvise abavuga ko habaho umuryango wa eluminate !, benshi bumvaga ko uyu muryango ari umuryango ukora ibintu bibi ariko ukaba utanga amafaranga menshi, yewe benshi bakabwirwa ko uyu muryango ujyibwamo n’abantu bakize bageze ku rundi rwego.

 

Iyi myumvire kuva kera mu bantu bakuze, mu rubyiruko no mu bana bato, yarasakaye cyane. Iyo bigeze ku bantu bakuze biba ibindi bindi kuko abenshi bumva ko ibintu bivugirwa ku ma youtube n’ibinyamakuru aba ari ukuri 90%, cyane cyane abatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga vuba.

 

Benshi bakuze babwirwa ko uyu muryango ukorera muri Amerika, gusa kuri ubu abenshi bamaze kwizera ko uyu muryango wageze mu bihugu byose harimo n’u Rwanda.

 

Bimwe mu bitera benshi kwizera ko uyu muryango wageze no mu Rwanda, ni videwo zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza abiyitirira uyu muryango ndetse bavuga ko batanga amafaranga menshi, yewe bagakoresha amashusho yereka abarebyi ko bafite amafaranga menshi.

Mu mashusho arenga 10 amaze guca mu maso y’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, agaragaramo ibirundo byinshi by’amafaranga y’u Rwanda ndetse akumvikanamo ijwi ry’umugabo uvuga ko amafaranga yayakuye muri Eluminate Rwanda, yewe ntahwema no gushishikariza abantu ngo nabo bayoboke uwo muryango.

 

Gusa nubwo biba bigaragara nkaho ari ibyanyabyo ko ayo mafaranga ahari, ariko ntibisobanura ko yayahawe n’uwo muryango, ndetse ku bazi gushishoza bavuga ko umugabo wumvikana muri ayo mashusho yose ari umwe atajya ahinduka, ibyo bigatuma benshi bumva ko ari umuntu uri kubikora agamije gutwika.

Advertisements

Ariko nubwo bavuga ko abikora agamije gutwika, hari abavuga uyu ashobora kuba ari umutubuzi ugirango abantu bashidukire ibi bikorwa ubundi abakuremo amafaranga ababeshya ko azabaha ama million.

 

Ibi biramutse ari ibyitwa gutwika mu gutesha agaciro amafaranga cyangwa gushaka gutubura, byose byaba ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Icyo wamenya ni uko ibyo ubwirwa ko uzahabwa amafaranga bitabaho kuko nta muntu utakuzi waguha amafaranga y’ubuntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top