FIFA yashyize hanze urutonde rw’abahataniye ibihembo by’umwaka

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 barimo Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, mu bazavamo uhabwa igihembo cy’uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka wa 2024, mu bihembo bizwi nka ’FIFA Best Awards’.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, ni bwo FIFA yashyize hanze urutonde rw’abahatanye mu byiciro bitandukanye birimo abakinnyi, abatoza n’amakipe muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya cyenda.

Lionel Messi ufite iki gihembo inshuro eshatu, muri uyu mwaka w’imikino yafashije Inter Miami kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ’FIFA Club World Cup 2025’, ndetse anafasha Argentine gutwara Copa América.

Abandi bakinnyi bahatanye nawe barimo batanu ba Real Madrid begukanye UEFA Champions League n’andi marushanwa barimo Vinícius Júnior, Kylian Mbappé, Jude Bellingham, Dani Carvajal na Federico Valverde.

Harimo kandi Rodri na Erling Haaland ba Manchester City, Florian Wirtz wa Bayer Leverkusen, Lamine Yamal wa FC Barcelone na Toni Kroos wahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Ibihembo kandi bizatangwa ku mutoza mwiza w’umwaka, aho bihataniwe na Xabi Alonso wa Bayer Leverkusen, Carlo Ancelotti wa Real Madrid, Pep Guardiola wa Man City, Luis de la Fuente w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Lionel Sebastián Scaloni utoza Argentine.

Mu cyiciro cy’abagore harimo Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelona ari kumwe na Barbra Banda, Ona Batlle, Lucy Bronze, Mariona Caldentey na Tabitha Chawinga.

Muri uyu mwaka kandi hazatangwa igihembo gishya cyiswe ‘Marta Award’ gihabwa umukinyi w’umugore watsinze igitego cyiza muri uwo mwaka.

Advertisements

Kuri iy nshuro mu itangwa ry’ibi bihembo bya “FIFA the Best Award”, abafana bazaba bafite uburenganzira bwo kuba batora abakinnyi beza banyuze ku rubuga rwa FIFA. Abandi bazatora ni ba kapiteni b’amakipe y’ibihugu, abatoza n’abanyamakuru.

Abakinnyi 22 bazavamo rutahizamu mwiza w’umwaka

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top