Ghana: Umwana ukiri ku ibere rya nyina yabaye umunyabugeni wa mbere ku isi ukiri muto

Umwana ukiri muto cyane witwa Liam Nana Ace Ankarah ukomoka mu gihugu cya Ghana yaciye agahigo ko kuba umyabugeni wa mbere w’igitsina gabo ahita ashirwa mu gitabo cya Guineas World Record.

Ubuhanga bwa Ace Liam mu gushushanya n’impano ababyeyi be bamubonyemo amaze igihe gito avutse bwatumye ashyirwa mu bitabo by’amateka y’isi .

Ku maka umwe gusa avutse Ace Liam yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu bishushanyo bitandukanye yagiye akora kuva avutse dore ko amaze kumurika ibishushanyo 12 ,ibyo bituma akomeza gukora itandukaniro rinini rimutandukanya n’abandi bana bari mu kigero kimwe.

Kugira ngo Ace Liam yemezwe nk’ nk’umunyabugeni wa mbere w’umwana ufite impano yo gushushanya ,ibihangano bye byajyanwe igenzurwa basanga Ari we ubwe wabyikoreye ntawumufashije .

Ibihangano by’uyu mwana byajyanwe mu imurika gurishywa ryabereye muri Museum of Science and Technology iherereye Accra mu murwa mukuru wa Ghana kuva mu Kuboza 2023 kugera muri Mutarama 2024.

Ibihangano by’uyu mwana byajyanwe mu imurika gurishywa ryabereye muri Accra ,ibihangano icumi byahise bigurwa n’umugore wa Perezida wa Ghana Nana Akufo Adddo ubwo yari yitabiriye iryo murikagurishya.

Nyina wa Liam witwa Chantelle Kuukua usanzwe ushushanya kinyamwuga yabwiye BBC ko iyi mpano y’uyu mwana ko yaje nk’ impanuka .

Ati ” nari ngiye gukora igihangano cyari gukoreshwa mu irushanwa rya miss universe 2023 ,kuko natwe nari mfite nsigira umwana nakoraga turi kumwe .

Advertisements

Kuri ubu Ace Liam afite aho akorera ibihangano bye nyina yamuteguriye mu rwego rwo kugira ngo impano y’umwana we ikomeze ikure ibyo agira mo inama abandi babyeyi ko bagomba gushyigikira abanababo kugera ku ndoto zabo

 

 

 

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top