Uwimaniduhaye Rebecca, utuye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba, yavuze ko ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko nyina amwambuye umugabo bakabana nk’abashakanye. Uyu mugore avuga ko ibyabaye ari amahano atazigera ababarira.
Ibi byose byatangiye ubwo Uwimaniduhaye yarwaraga bikomeye, bigatuma nyina w’imyaka 42 ajya kumurwariza mu rugo. Nyuma y’igihe, umugabo wa Uwimaniduhaye yatangiye kugirana umubano wihariye na nyirabukwe, aho baje gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo ngo ahabwe ubufasha bwihariye mu burwayi bwe.
Uwimaniduhaye avuga ko nyuma yo gusubira iwabo, nyina yatangiye gusura umukwe we kenshi, aho yajyaga amarana nawe igihe kinini ndetse rimwe na rimwe agataha bwije, avuga ko yatinze mu masengesho.
Ku itariki ya 21 Ukuboza 2024, umugabo wa Mukandori (nyina wa Uwimaniduhaye) yahamije ko yamufatanye n’umukwe bajyanye guhaha, ibyo bikaba byaramuhaye gihamya y’ibivugwa. Uyu mugabo yagaragaje agahinda ke, avuga ko kongera kubana na Mukandori byamusaba kugirwa inama n’abakuru.
Ati: “Ndi mu gahinda gakomeye. Kugaruka kwe ubanza byansaba kubanza kunywa umuti mpawe n’abakuru kuko ibyabaye ni amahano.”
Uwimaniduhaye Ababajwe n’Ibyo Nyina Yamukoreye
Uwimaniduhaye yavuze ko nyina yamwambuye umugabo nyuma yo kumurwariza mu bitaro no kumusaba gusubira iwabo. Nyuma y’ibyumweru bibiri, ngo nyina yahise atangira kubana n’umugabo we.
Ati: “Mama yarampemukiye antwara umugabo ku buryo ntazigera mubabarira.”
Abaturanyi bamaganye ibyo Mukandori na mukwe we bakoze, bavuga ko ari amahano akomeye. Basobanuye ko mu muco nyarwanda kizira ko umukwe na nyirabukwe bagirana umubano nk’uwo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko atari afite amakuru kuri iki kibazo ariko ko kigiye gukurikiranwa.
Ati: “Ndavugana n’umuyobozi w’umudugudu asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe.”
Mukandori yari yarashakanye n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko. Niba ibyo ashinjwa bimuhamye, birashoboka ko azahanwa n’amategeko y’u Rwanda ku cyaha cy’ubusambanyi.
Ingingo ya 245 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.
Uyu mugambi wa Mukandori na mukwe we wateye agahinda gakomeye mu muryango wa Uwimaniduhaye ndetse unashengura umutima w’abaturanyi, bagasaba ko iki kibazo gikurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi.