Tariki 30 Kanama 2024, mu karere ka Musanze hateranye inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ari na yo yatangarijwemo mushinga mugari, wo kwagura imbago z’umujyi wa Musanze uzubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, mu kiganiro yahaye itangazamakuru yakomoje kuri uyu mushinga agaragaza ko ibiganiro n’umushoramari uzubaka uwo mujyi bigeze kure.
ati: “Ubu turimo kuganira n’umufatanyabikorwa w’umushoramari ufite uwo mushinga aho ubu amaze gushora Miliyari eshanu mu kugura n’abaturage ubutaka azawubakaho kandi ni igikorwa kizakomeza”.
Yakomeje ati: “Twifuje ko Ikiyaga cya Ruhondo kibyazwa umusaruro ngo ba mukerarugendo igihe bavuye gusura Ingagi, bajye baboneraho no kwishimira ibyiza nyaburanga biri mu Kiyaga no ku nkengero zacyo nk’ahantu hazaba hubatswe mu buryo buteye amabengeza”.
Ikiyaga cya Ruhondo gikorwaho n’Imirenge Itatu yo mu Karere ka Musanze harimo uwa Gacaca, Remera na Gashaki. Byitezwe ko kubaka uyu mujyi bizatwara miliyari zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda, umushinga uri kunonosorwa hagamijwe kurushaho kwagura ubukerarugendo bukorerwa kuri iki kiyaga no kubuteza imbere.