Hamenyekanye aho igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizabera

Riderman yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, ni bwo yujuje isezerano yari yaratanze ubwo yatangazaga itariki igitaramo kizaberaho agasezeranya abakunzi be ko andi makuru azatangazwa mu bihe bitarambiranye.

Riderman yari yavuze ko impamvu yo gutangaza itariki gusa y’igitaramo bifuzaga ko abantu baba bayibitse ku mutima kugira ngo bazabashe guteganya gahunda zabo bazihuza n’umunsi w’igitaramo, aho kugira ngo bazayitangaze batinze bitume bacikanwa, ni ho yashingiye avuga ko ibijyanye n’ibiciro ndetse n’aho kizabera bizatangazwa vuba.

Mu butumwa yanditse, yuagize ati: “Ubwo twavuye mu cyumba cy’itora neza ubu ni karibu mu cyumba cy’amategeko.”

Igitaramo Icyumba cy’amategeko kizaba tariki 24 Kanama 2024, kikazabera mu ihema rya Camp Kigali, aho kwinjira itike ya make izaba igura 7000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya Riderman yavuze ko ari igitaramo cyateguwe hashingiwe ku byifuzo by’abafana babo.

Ati: “Ni ukuyigeza ku bakunzi kuko bayisabye, ariko na none ni no kumurika umuco wa Hip Hop kuko nk’uko bigaragara ku butumire ni Hip Hop Culture Concert.

 

Ni igitaramo kizarangwamo umuco wa Hip Hop cyane ku buryo ari imyambarire, imicurangire, ari imiziki izacurangwa bizaba byiganjemo umuco wa Hip Hop ku bantu bayikunda.

Abakunzi bayo bazizihirwa ndabizi, ariko ku muntu utazi Hip Hop abashije kuhagera nemeza ko yazahava hari byinshi ayizeho.”

Riderman avuga ko icyo gitaramo kizarangwa n’umuco w’abaraperi, imbyino, indirimbo ndetse n’imyambarire byose ku buryo n’umuntu utazi umuco w’abaraperi yazawumenyera mu cyumba cy’amategeko.

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma zikagufasha: 

1. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo

2. Umugabo we yamutaye atwite bari hafi no gukora ubukwe ! Dore uko byagenze hagati ya Anita Pendo n’uwari umugabo we Ndanda

Advertisements

3. Dore indyo 5 ukwiye kujya urya mu gitondo niba ushaka ko ubuzima bwawe bumera neza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top