Hinjiraga ufite imyitozo ya gisirikare ! Irebere amashusho y’ibyabereye ku miryango ya stade Amahoro -AMASHUSHO

Ku munsi wejo kuwa gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 nibwo muri stade amahoro habereyemo umukino wambere kuva yavugururwa, ni umukino wiswe UMUHURO mu MAHORO, akaba ari umukino wahuje amakipe abiri y’ibigugu, APR FC na RAYON SPORT.

Abafana bari bitabiriye ku rwego ruri hejuru, ndetse abafana baya makipe sibo gusa bari bitabiriye, ahubwo ni abakunzi ba ruhago muri rusange bari bagiye gutaha stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Kubera ubwinshi bw’abakunzi ba ruhago, stade ijyamo abantu ibihumbi 45, yaruzuye no hejuru, ndetse n’umuntu wabaga ari hanze ntiyabonaga aho akandagira.

Ndetse kubera ubwinshi bw’abantu kwinjira muri stade byari byoroshye mu masaha ya kare ariko umukino wegereje gutangira byabaye ingorabahizi kuko hinjiraga umugabo hagasiba undi.

Advertisements

Kwinjira byagoye benshi ndetse benshi bakoreshaga ubundi bumenyi bwabo mu kwinjira bitewe n’ubwinshi ndetse n’akavuyo ka buri muntu washakaga kwirwanaho ngo yinjyire. Reba Videwo 2 zikurikira.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top