Hitabajwe Ambulance zirenga 10! Ibyari ibyishimo byo gutaha Stade Amahoro byarangiye ari amarira kuri bamwe baraye mu bitaro – VIDEWO

Mbere yuko umukino wari ugiye guhuza Rayon Sports na APR FC utangira, abafana benshi cyane babucyereye baje kwihera ijisho stade Amahoro ivuguruye.

Kuki kwinjira muri stade nziza byabaye bibi?

Abantu ubwo bari bamaze kuba benshi kandi amasaha yo gutangira umukino yegereje, abenshi binjiye mu gihiriri nta kwerekana amatike ahubwo bamanitse amaboko, ikintu ku ruhande rumwe kitari cyiza.

Kuba bari binjiye ari benshi byagize ingaruka zitari nziza ku barwaniraga kwinjira, ku miryango ya stade cyangwase kwinjira muri stade nyir’izina.

Bamwe mu bafana bari muri uyu mubyigano, bavuga ko hakomerekeyemo benshi bahise bajyana no kwa muganga doreko ngo hotabajwe Ambulance zirenga 10.

Ni gute abantu ibihumbi 45 bizasohoka mu mahoro nyuma ya y’umukino?

Iri ni irindi hurizo ababishinzwe baza kwicarira bagashakira igisubizo kirambye kuko kunyuranamo kw’abasohotse n’imodoka ni ikindi kintu gikomeye.

Uretse nicyo birasa nk’aho uburyo buvana abantu kuri Stade Amahoro kugera mu bindi bice ari ikibazo, uburyo busigaye k’udafite imodoka ari ukugenda n’amaguru.

Advertisements

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Facebook wari muri stade Amahoro, yavuze akaga kamubayeho, ati “Imana yahabaye yandinze nkagera muri stade ngihumeka gusa sinzabikumbura gusa abajyanwe kwa muganga nyagasani aborohereze.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top