Nyuma yo gutererwa ivi,kwambikwa Impeta y’urukundo no gufatirwa Irembo,Hope Promise yahise asohora indirimbo” Ntakinanira Imana ishimangira imirimo itangaje y’uwiteka.
Kwambikwa impeta no gufata Irembo iyi mihango yose yabaye le 30/11/2024.
Bikaba byitezwe ko ubukwe bwa Hope Promise umaze kumenyekana mu kuririmba indirimbo ziramya zigahimbaza Imana na Levis Rukundo umusore wamwihebeye buzaba muri uyu mwaka wa 2025 ku itariki itarashyirwa ahagaragara.
Iyi mihango yabereye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Zambia, aho uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavukiye akaba ari ho uyu musore atuye
Indirimbo Ntakinanira Imana yanditswe na Hope ubwe agamije gushishikariza abasenga Imana gushikama ku masererano bagategereza ibisubizo byabo mu kwizera kabone n’ubwo baba kimenyetso cy’ibisubuzo babona. Hope ati”Ndashaka kubabwira ko nta kintu kidashoboka ku Mana. Mu gihe gikwiye, kandi no mu gihe cyashyizweho n’Uwiteka araza kuzuza ibyo wasengeraga.”
Yaboneyeho guhumuriza ba bwihebe ati: “Abacitse intege nyamuneka mwihangane Imana izabigeza neza”