I kigali hafashwe umusore wiyitaga umukozi wo mu rugo kandi ari umusirikare wa Congo -VIDEWO

#biravugwa kuri murandasi

Ku mbuga nkoranyambaga inkuru ivuga ko i Kigali  hafatiwe umusore wiyitaga umukozi wo mu rugo kandi ari inyeshyamba yo muri wazarendo ndetse akaba umwe mu bagize igisirikare cya Congo, ikomeje kuba kimomo.

Advertisements

Ifoto y’uyu musore afite imbunda ndetse na telefone za gisirikare zizwi nk’ibyombo, niyo yabanje gukwirakwira hirya no hino ku rubuga rwa X, nyuma yaho gato hasohotse videwo y’uyu musore yicajwe mu rugo yakoragamo, barimo bamubaza ku byerekeye ibyo basanze mu gikapu cye.

Benshi bakomeje kubishidikanyaho, gusa hataracamo iminota myinshi hasohotse indi videwo y’uyu musore yambaye imyenda ya gisirikare yo muri Congo ndetse n’imodoka yari atwaye iriho idarapo rya Congo.

Aya makuru ntaremezwa n’urwego runaka rw’ubuyobizi gusa akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cya X ndetse na Youtube. Reba videwo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 thought on “I kigali hafashwe umusore wiyitaga umukozi wo mu rugo kandi ari umusirikare wa Congo -VIDEWO”

  1. Ivan Kayonga

    Nonsense akaba yarinjiye gute mugihugu, reka twize ko atari inkuru mpimbano igamije gukura abantu imitima.

error: Content is protected !!
Scroll to Top