Dutegura iyi nkuru twifashishije ibyabanje kuba mbere y’uko intambara ya mbere y’isi itangira nuko tubigereranya n’ibirikuba uyumunsi.
Intambara yambere y’isi mbere y’uko itangira habanje ibintu bitandukanye Ari nabyo byahujwe uko byagiye bihererekana ndetse bikarangira bigejeje isi mu ntambara yatwaye ubuzima bwa benshi, ndetse bifite aho bihuriye n’ibirikuba uyumunsi.
Imiryango yo gutabarana no gusinywa kw’amasezerano
Mu kinyejana cya19 ibihugu byatangiye kwishyira hamwe bikagenda bisinyana amasezerano yubufatanye nk’ibyo twumva uyumunsi wa none. Nkubu mu 1815 igihugu cya Autrishe,Plus n’Uburusiya basinye amasezerano y’ubufatanye bakora itsinda ryiswe Holy Alliance.
Mu 1873 Otto von Bismarck yahurije hamwe ubudage, uburusiya na austiria hungry, ariko ubu bumwe ntibwatinze kuko mu 1879 uburusiya bwahise bwikura muri ubu bufatanye kuko butumvikanaga na Austiria hungry, Nuko mu 1882 Ubutaliyani bwinjiramo busimbuye uburusiya iri ni itsinda ryamenyekanye nka triple alliance mu ntambara ya mbere y’isi.
Mu 1892 hahise havuka irindi tsinda ry’ibibugu aho uburusiya n’ubufaransa byishyize hamwe ngo bigabanye ingufu za ryatsinda ryari ryiswe triple alliance, nuko mu 1904 ubwongereza businyana amasezerano n’ubufaransa ndetse 1907 banasinyana n’Uburusiya amasezerano yubufatanye no gutabarana Bituma ubwongereza nabwo bwinjira muri iri tsinda naryo ryahise ryitwa triple Entente.
Kuri uyumunsi hariho imiryango nk’iyi ndetse ikora ikanabigaragaza Kandi nayo ifitanye amasezerano yubufatanye no gutabarana. Urugero: NATO (OTAN) hano harimo ibihugu bikomeye birimo America, Ubufaransa, ubwongereza nibindi. Hari Kandi BRICS birimo Uburusiya, ubushinnwa, ubuhindi n’ibindi. Bitandukanye na NATO BRICS yo ifitemo n’ibihugu byo muri Africa nka Africa yepfo, ndetse byigeze kuvugwa ko na Ethiopia Yaba irimo. Ikintu kijyanye no kwibumbira hamwe nkuko twabibonye hejuru biri mubyateye intambara yambere y’isi ndetse n’iyakabiri ni uko! None byongeye kuba, bivuzeko Ari ikimenyetso kigaragaza ko haba hari kwitegurwa intambara ya gatatu y’isi.
Gushyira imbaraga nyinshi mu gisirikare birimo kongera umubare w’ingabo, n’ingengo y’imari
Mu myaka yo hambere, Ubwongereza n’ubudage byari ibihugu byibihangage ku isi, ndetse byatangiye kwinjira mu irushannwa ryo gukora intwaro cyane cyane amato y’intambara, ndetse bituma n’ibindi bihugu bitangira kongera amafranga yajyaga mu gisirikare ndetse batangira guhamagarira abantu kwinjira mu gisirikare kugirango bongera umubare wabasirikare. Ingingo akenshi yibandwaho cyane cyane iyo ibihugu biri kwitegura intambara habaho kugura intwaro, ubwirinzi ariko hakibandwa no kongera umubare w’ingabo. Nkubu muri ibyo bihe Iburayi ingengo yimari yahise itutumba kuko yiyongereyeho 50% hagati ya 1908 na 1913 gusa.
Ibi rero byabaye icyo gihe n’ubu biriho. Mwumva ngo Koreya yagerageje igisasu runaka … Ibi bijyanye n’icurwa ry’intwaro byo ubu niryo rushannwa ibihugu birimo kugera n’aho bimwe bifatira ibindi ibihano ngo byacuze ibitwaro Kandi mubyukuri bo ibyo bafite ntibabisenye! Bashaka ku bitunga bonyine! Mwigeze mwumva america yafatiye Iran ibihano ngo irigucura intwaro kirimbuzi? Kandi na America irazifite! Iri ni irushannwa ryeruye. Ibihugu bimwe abaturage barakennye ariko bikize kuntwaro! Ibindi biri gushishikariza abaturage kwinjira mu gisirikare. Ntakabuza bisa nibyatwereka ko hari ikibiri inyuma kuko bisa nibyabaye igihe intambara zombi z’isi zategurwaga.
Uruhererekane rw’intambara
Nkubu guhera 1908 hatangiye uruhererekane rw’intambara mu gace ka Balkan. Urugero: mu mwaka wa 1878 Austiria hungry, yari yarigaruriye uduce twa Bosnia ariko itari yatwiyomekaho mu buryo bweruye. Mu 1908 Austria Hungary yahise yiyomekaho twaduce twa Bosnia mu buryo bweruye, kandi nyamara utwo duce twarabarizwaga mu bwami bwa Ottoman, ibi byarakaje ubwami bwa Serbia n’ibihugu byari biyishyigikiye birimo igihugu cy’Uburusiya ndetse n’ibihugu bikoresha ururimi rw’igislavic rusanzwe rukoreshwa mu burayi bwo hagati no mu burasirazuba. Muri icyo gihe hasinywe amasezerano yo kugarura amahoro ariko ntiyashyirwa mu bikorwa nuko intambara yambere iravuka muri Balkan itangira hagati ya 1912 na 1913.
Kuwa 16 kamena 1913 Bulgaria yashoje intambara ku bihugu bitatu aribyo, Serbia, ubugereki na Montenegro. Uru ruhererekane rw’intambara rwatumye iburayi habura umutekano. Ibi bisa n’ibirikuba muri iyi myaka. Urugero:
2022 ni ejobundi rwose! Uburusiya bwatangaje ko bwatangije Ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, guhera icyogihe kugeza magingo aya iburayi harikuvuka intambara zitandukanye ndetse zatangiye no kugera kuyindi migabane. None mwumvise Ibikorwa bya gisirikare Israel iri gukora muri Gaza? Erega na Libani ngo iri kugabwaho ibitero! Ibi birasa rwose ntakabuza, na byabindi byo mu ntambara zabanje z’isi.
Gutabarana kw’ibihugu hashingiwe ku masezerano
28 Kanama 1914 nibwo igikomangoma Franz Ferdinand na Sofia wari umugore we biciwe muri Seribia. kuri iyo taliki abayobozi ba Austria basabye abaturage kugirira nabi abantu bose bafite inkomoko muri Serbia. Imibare yabishwe igaragaza ko abarenga ibihumbi 2500. No mu bindi bihugu birimo Croatia na Bosnia abaturage ba Seribia barishwe ndetse hicwa umubare munini cyane.
Ibi byatumye ibihugu bitangira kwitegura intambara urugero: ku italiki ya 24 Nyakanga 1914 Uburusiya bwatangiye gutegura ingabo zabwo zari muduce twa Odessa, kyev ,Kazan ndetse namato y’intambara yari Ari munyanja yumukara, nuko taliki 29 Nyakanga hashize umunsi umwe gusa intambara itangiye Uburusiya bwangaje ko bugiye muntambara gushyigikira Serbia. taliki ya 30 Uburusiya buhita bunatera ubudage. Intambara yisi iheraho kuko yamiryango bose babarizwagamo yo gutabarana yatangiye kugenda iza mu ntambara gutaba insuti. Nkubu Ubudage bwahise butera Uburusiya nuko taliki ya 3 Kanama Ubudage bwahise butera Uburusiya butera n’ubufaransa. taliki 4 ubudage bwahise butera Ububiligi, kuri iyi taliki ya 4 ubwongereza bwahise butera ubudage. nguko uko intambara yahise ikomera bikarangira izengurutse isi.
Ibi rwose birahari! Urugero: Uburusiya butera Ukraine, inshuti zayo zirimo izibarizwa muri NATO zarayitabaye ndetse zayihaye intwaro n’amafaranga! Ubu ikiri kuvugwa cyane ni uko igihugu nka Belarus nacyo ngo kiri mu myiteguro yo kurasa muri Ukraine. Hari n’amakuru avuga ko Koreya ya ruguru itegereje ko Uburusiya busaba umusada ubundi Koreya nayo ikinjira mu ntambara na Ukraine. Hano bivugwa ko biramutse bibaye Yaba Ari intambara ya NATO Na BRICS. Erega dore na Israel nubwo iri kurasa ku inshuti za Iran ngo Irani iri kwitegura kurasa muri Israel dore ko yanabikozeho vuba aha! Dore ibihugu bya’abarabu biri gukora inama buri munsi. Wigeze wumva ko Uburusiya aribwo bwafashije Hamas gutera Israel kugirango yoroherwe muri Ukraine? Birashoboka ko amateka Ari kwisubiramo.