Ibyamamare byahuriye mubirori by’a Silva Gala

Muri Kigali Convention Center hateraniye ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba umuziki, imideli, imbyino, politike n’abandi baje gushyigikira igikorwa cya Sherrie Silver Foundation binyuze mu birori bya Silver Gala.

Uyu mukobwa avuga ko afite inzozi zo kubaka ibikorwa byagutse birimo ishuri ry’umuziki, imbyino n’ibindi bijyana n’ubuhanzi.

Muri rusange Sherrie Silver ashimira abakomeje kumufasha mu rugendo rugana kuri izi nzozi.

Muri ibi birori bye, saa kumi n’imwe harii harimo hakorwa imyitegurioi ya nyuma, Sherrie Silver n’abana afasha banoza ibyo bateguye.

Advertisements

Nyuma ku isaha ya saa moya gutyo hatangiye igikorwa cyo kwakira abantu ku itapi y’umutuku barimo ibyamamare birumvikana, ariko n’abanyabirori ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Bidatinze abana biyerekanye mu mbyino zitandukanye hatangira gutangwa ibiganiro bidatandukanye. Nk’uko byari biteganijwe harimo ikiganiro cya The Ben, Masai Ujiri, Frank Swaniker na Peter Obi

Abahanzi bakaba bakomeje kwiyerekana mu bihangano byabo bitandukanye. Ibi birori biyobowe na Arthur Nkusi na Makeda, mu gihe Miss Rwanda 2020 Nishimwe ari we wayoboye igikorwa cyo kunyura ku itapi y’umutuku.Ibirori bya Sherrie Silver byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye kandi akanyamuneza ni kose

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top