Ibyo ukwiriye kuzirikana mu gihe uri mu mihango

Ntibivugwaho cyane ariko bizwi ko kujya mu mihango bisanzwe nko guhumeka

Nubwo ari imwe mu ngingo itavugwaho rumwe ku Isi yose, yaba ku biganiro bigaruka ku isuku yayo, imyitwarire n’ibindi.

Iki gihe kitorohera abagore gikenera byinshi birimo n’isuku ihagije nubwo na yo kuyivugaho bikumirwa, bikarenzwa ingohe. Kuganira ku mihango ntibiterwa n’ubuzima gusa, ahubwo byubaka n’agaciro k’umugore no kurengera uburenganzira bwe.

Nk’uko Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribivuga, abagore n’abakobwa barenga miliyoni 800 ku Isi, buri munsi bajya mu mihango.

Ntihakwirengagizwa amakuru avuga ko hafi miliyari y’abatuye Isi babangamirwa no kumva ibiganiro bijyanye n’ibihe by’imihango.

Mbere yo kubijya imuzi, imihango ni ibihe bikomerera benshi, bityo bagakenera kwitabwaho no kudatereranwa cyane nko guhezwa.

Reka dutangirire ku by’ingenzi cyane. Kuganira ku bihe by’imihango ntibizira nk’uko byamaganirwa kure ahubwo bitera ubuzima bwiza kurushaho. Bituma benshi basobanukirwa imyitwarire ibakwiriye n’isuku basabwa muri ibi bihe nubwo bivugwa ko igira isoko.

Umwanda mu gihe cy’imihango ukurura byoroshye indwara ziterwa n’isuku nke zishobora no kuganisha ku ndwara z’ubuhumekero, izifata imyanya y’ibanga n’izindi.

Mu bihe by’imihango hakenerwa ibikoresho bitandukanye nk’amakariso, ‘tampon’, ‘pads’, imiti igabanya uburibwe n’ibindi.

Ni ngombwa kurangwa n’isuku ihagije igihe ukoresha ibi bikoresho, kandi ukibuka gukaraba intoki mbere yo kubikoresha ndetse no kubijugunya ahabugenewe nyuma yo kubikoresha bifunitswe neza aho kubijugunya ahabonetse hose hirindwa kwanduza abahakikije.

Kirazira gutindana ibi bikoresho ku mubiri igihe cy’imihango, ahubwo ni byibuza kubihindura nibura hagati y’amasaha ane n’umunani harindwa ubuzima.

Intoki z’umuntu uri mu mihango zigomba gusukurwa neza, hatabayeho kuzoza bisa no kwikiza, kuko zakwanduza ibi bikoresho byoroshye na byo bikanduza imyanya y’ibanga igihe wiyitaho cyangwa wikozeho.

Ntibihabwa agaciro ariko ni ingenzi kandi kwakira ibi bihe by’imihango ukirinda intekerezo mbi no kumva byakubereye umutwaro, kuko byangiza ubwonko bukinubira ibi bihe bikaba byazamura n’uburibwe bukabije.

Imyanya y’ibanga na yo ikwiye kozwa neza hifashishijwe amazi menshi asukuye n’intoki zitariho isabune, kandi imyanda yose yashizeho cyane cyane ifata mu nzara.

Kunywa amazi ahagije bigira uruhare mu kwita ku buzima muri rusange, bikaba akarusho mu bihe by’imihango kuko afasha impyiko gukora neza no kugabanya isukari nyinshi ku barwaye indwara nka diabetes.

Buri mugore cyangwa umukobwa, asabwa kumenya kubara iminsi ye neza kugira ngo adatungurwa n’imihango ikaba yamutamaza mu bantu cyangwa ikamwangiza umubiri we, kuko bamwe bababuka cyangwa bagacika ibisebe igihe imihango yagiye nko ku matako.

Ni umwanzuro mwiza kwisuzumisha ibice by’ibanga nibura buri mwaka, gusuzuma amabere n’ibindi bice by’umubiri ukamenya uko uhagaze. Izi ngamba zifashwe zatuma ubuzima bwawe buba bwiza mu gihe cy’imihango ndetse ugasobanukirwa byinshi ku buzima bw’imyororokere.

Advertisements

HIRWA Aime

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top