“Icyo nkeneye cya 1 ni igikombe, icya 2 ni amafaranga” Muvunyi Paul asubiza uwamubajije niba Rayon Sports izagurisha Fall Ngaghe, Muhire Kevin na Aziz Bassane

Umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yahumurije abakunzi b’iyi kipe, abizeza ko nta mukinnyi ukomeye uzagurishwa mbere yo gusoza shampiyona y’uyu mwaka. Ibi yabivuze mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakunzi bayo nyuma yo gufungura ku mugaragaro Fan-Club yitwa Indatwa za Rayon Sports mu mujyi wa Kigali.

Abakunzi ba Rayon Sports bari bafite impungenge ku hazaza h’abakinnyi bakomeye b’ikipe, barimo Muhire Kevin, Aziz Bassane, ndetse na rutahizamu w’umunya-Senegal Fall Ngaghe. Nyamara, Muvunyi Paul yasubije atanga icyizere gikomeye.

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize imbere guhatanira igikombe, kandi amafaranga azatekerezwaho nyuma yo kugera kuri iyo ntego. Muvunyi yongeyeho ati:
“Icyo nkeneye cya mbere uyu munsi ni igikombe, icya kabiri ni amafaranga. Rero, nimara kubona igikombe, n’amafaranga nzayatekerezaho.”

Iri jambo ryakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports bari bitabiriye iki gikorwa, aho bahise bagaragaza ko bashyigikiye imiyoborere ihamye y’ikipe yabo. Iki kiganiro cyagaragaje uburyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bushyira imbere inyungu z’ikipe, bigatera icyizere abakinnyi n’abafana.

Advertisements

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwishimira intambwe ikipe yabo iri gutera, bakaba biteze ko izakomeza kubaha ibyishimo no kubaka izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top