Igisubizo ku banyeshuli bajyaga kwiga muri Congo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bajyaga gushaka ubumenyi muri Congo baruhuwe uwo mutwaro kuko begerejwe kaminuza.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024,nibwo muri aka karere bishimiraga gutaha ku mugaragaro kaminuza ya Kibogora Polytechnic ishami rya Rusizi yubatswe mu Murenge wa Kamembe

Bamwe mu bakora ubucuruzi  n’abatanga serivisi bitandukanye, bavuzeko iki gikorwa remezo kibegerejwe ari iterambere, bigiye kubaha ingufu mu mikorere bityo itandukane n’iyo bari basanganywe.

Musabirema Cyprien ni umwe mu bakora ubucuruzi yavuzeko umubare wabo yahaga serivisi ugiye kwiyongera.

Ati” Kuba twakiriye kaminuza  mu mujyi wacu ni iterambere abana bacu nk’abacuruzi bizatuma dukora ubucuruzi neza twakira abantu benshi”.

Uwamariya Charlotte nawe yavuze ko  muri uyu mujyi, hari amasaha wawugeragamo haba mu gitondo na nimugiroba, ukagorwa no kubona serivisi z’abikorera cyane cyane iz’ibyo kurya nka resitora, ngo kuba iri shuri ryakira abantu benshi bigiye gutuma bongera ubushake n’amasaha by’akazi.

Ati”Hano mu mujyi wacu nk’abikorera twajyaga mu kazi dutinze tugataha kare iyi kaminuza kubera abantu benshi izajya yakira bizatuma twikubita agashyi tujye tuzinduka mu kazi”.

Musenyeri w’itorero rya Methodiste Libre Mu Rwanda Kayinamura Samuel, yasobanuye impamvu yatumye iri shami ryubakwa muri Rusizi.

Ati”Twubatse iri shami rya kibogora hano i Rusizi kugira ngo dukemure ikibazo cy’abajyaga kwigira muri DRC, tugiye kubanza dukomeza izi Cumpus zombi hanyuma tuzagurire no mutundi turere”.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Dushimimana Lambert yavuze ko kuba mu karere ka Rusizi hubatswe kaminuza bivuze byinshi muri iyi ntara, yasabye abaturage kuyibyaza  umusaruro.

Ati”Kuba iyi kaminuza yubatswe hano i Rusizi birahereza abahakorera  ubucuruzi ku bwongera icyo dusaba abaturage bahano  n’ukubyaza umusaruro iri shuri“.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangiriye mu karere ka Nyamasheke  mu mwaka 2012  yari ifite  abanyeshuri 300,Kuri ubu muri 2024 ifite abanyeshuri 8000, ishami ryayo rya Rusizi rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2000.

Advertisements

Izindi nkuru wasoma: 

  1. Nyamasheke: Umusore yaparamiye ikamyo bimuviramo urupfu
  2. Photo of The Ben and Pamella Showing Pamella Is Pregnant Sparks Social Media Buzz
  3. Gukora imibonano mpuzabitsina birinda kandi bivura indwara nyinshi

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top