Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Frank Spittler Torsten, agiye gusubira mu gihugu cye cy’u Budage aho azamara iminsi mikuru isoza umwaka.
Nubwo umutoza mukuru azaba adahari, imyiteguro y’imikino yo gushaka itike ya CHAN 2024 izakomeza, aho Amavubi azakina na Sudani y’Epfo mu mikino yombi iteganyijwe tariki ya 22 na 28 Ukuboza 2024.
Mu gihe cy’imikino, abatoza b’Abanyarwanda bamwungirije bazaba bashinzwe kuyobora ikipe mu buryo bwuzuye. Ni icyizere ko bazakoresha ubumenyi bakuye ku mutoza mukuru mu kwitegura neza ayo marushanwa akomeye.
Amavubi ahanzwe amaso n’Abanyarwanda benshi bifuza kubona ikipe yabo itsinda, igahesha ishema igihugu cy’u Rwanda mu irushanwa rya CHAN, rihuza amakipe agizwe n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba uko Amavubi azitwara muri iyo mikino ikomeye, bakizera ko nubwo umutoza mukuru azaba adahari, ikipe izatanga ibyishimo ku banyarwanda.