Iserukiramuco “Ikirenga Culture Tourism Festival” rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, aho ryahujwe n’ibikorwa birimo imikino no guteza imbere inganda ndangamuco mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi wo Kwita Izina abana b’Ingagi, mu muhango uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024
Ubusanzwe ibirori byo Kwita Izina byabaga mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20. Kugeza ubu ingagi zimaze guhabwa amazina mu myaka 19 ishize zigera kuri 352.
Iserukiramuco “Ikirenga Culture Tourism Festival” risanzwe ribera mu Karere ka Musanze, aho ritegurwa n’umuryango ‘Ikirenga Art and Cultural Promotion’.
Riba mbere y’uko umunsi wo Kwita Izina ugera, ndetse buri gihe risozwa ku munsi wo Kwita Izina. Kuri iyi nshuro rizaba kuva ku itariki ya 12 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2024, ari nabwo hazaba umunsi wo Kwita Izina.
Kuri iyi nshuro rifite umwihariko w’ibitaramo bizakorwa n’abantu batandukanye bazaturuka mu mpande zose z’Isi.
Iri serukiramuco ritegurwa na ‘Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi n’ubwiza nyaburanga.
Iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 26 Kamena 2022.
Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo imbyino n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime zigisha umuco n’amateka y’u Rwanda, ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mu muco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ufite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo byumwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Umuyobozi wa Ikirenga Art and Cultural Promotion, Hakizimana Pierre yatangaje ko mu gihe cy’iminsi itandatu iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa bigamije guteza imbere abagore mu inganda ndangamuco