Imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imaze iminsi itanu ikomeje kwibasira teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi mirwano yatangiye tariki ya 2 Ukuboza 2024, ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe ya Wazalendo ryagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherereye muri Kikubo na Kaseghe. Iki cyari igikorwa kigamije kwirukana M23 mu bice iyigenzura.
Ku wa 3 Ukuboza, ihuriro ry’ingabo za Leta ryongereye ibitero byayo ku birindiro bya M23 muri Mathembe, ndetse rigaba ibindi bitero mu bice byo muri teritwari ya Masisi birimo Kibabi, Kinigi, na Bufaransa. Ibi bitero byabaye nyuma yo gusuzuma ko hari ahantu hanini M23 yakomeje kwigarurira, bigateza impungenge ku mutekano w’abaturage.
Nyuma y’amasaha make y’agahenge, tariki ya 4 Ukuboza, ihuriro ry’ingabo za Leta ryongereye imbaraga mu rugamba rwo kwambura M23 ibice birimo Kaseghe, Alimbongo, Utwe, na Mathembe. Iyi mirwano yateye ubwoba abatuye muri ako gace, benshi batangira gushaka inzira zo guhunga kubera umutekano muke.
Ku wa 5 Ukuboza, imirwano ikomeye yongeye kwadukira umuhanda uhuza Kaseghe na santere y’ubucuruzi ya Kirumba, ahantu hafatwa nk’ingenzi mu bukungu bw’akarere ka Lubero. Abaturage bo muri Kirumba batangaje ko ari ubwa mbere bumvise urusaku rw’imbunda zikomeye, bituma benshi bagira impungenge ko bashobora guhunga.
Impande zombi ziri gukoresha intwaro ziremereye, zikangiza ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage. Abenshi mu baturage bo mu bice byibasiwe n’imirwano bahisemo guhagarika imirimo yabo ya buri munsi no guhungira mu bice bakeka ko ari amahoro. Hari impungenge ko iyi mirwano ishobora gukomeza guteza umutekano muke, ikabangamira ibikorwa by’ubuzima n’ubukungu bw’akarere.