Korali Umubwiriza ni Korali iri muri Korali zirigukora cyane muri iyi minsi by’umwihariko mu ntara y’amajyaruguru. Korali Umubwiriza ibarizwa mu itorero rya ADEPR Butete Paruwasi ya Butete ni ururembo rwa MUHOZA.
mu mwaka w’i 1995 nibwo havutse Korali Umubwiriza itangira umurimo w’Imana wo kwamamaza ubutumwa bwiza hifashishijwe ibihimbano by’umwuka (ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana) ihita itangirana abaririmbyi 46 bari bavuye mu zindi Korali, bahita bayita Korali nkuru. Nyuma y’umwaka umwe, hatekerejwe guhindura izina hatangwa amazina menshi gusa amajwi menshi yemeza ko izina ryari ryatanzwe n’uwitwa NDAHAYO Festus ariryo rihabwa Korali, guhera ubwo ihita yitwa Korali Umubwiriza.
Nta bikoresho bya muzika iyi Korali yatangiranye uretse ko bifashishaga ingoma ya gakondo yari ikozwe mu ruhu!
Nyuma Korali yagezaho igura Guitar fabriqué zakorwaga n’abakongomani zigacomekwa kuri Radio Cassette (double micro).
Biturutse mu gusenga, Imana yagiye itanga umugisha muri buri cyiciro mubyari biri muri Korali. Urugero mu buhinzi kubari abahinzi Imana yatanze uburumbuke, mu bucuruzi Imana itanga kunguka, mu mashuri ku barangije bakabona akazi n’indi myuga itandukanye, byatumye korali itangira kugura ibikoresho bya muzika aho kugeza ubu ifite ibyuma bikabakaba agaciro ka miliyoni icumi(10M) aho ubuyobozi bw’iyi Korali bwemeza ko abafatanyabikorwa bayo n’abakunzi n’inshuti zayo bababaye hafi Ari nawo musaruro bafite uyu munsi.
Kugeza ubu Kandi, Korali imaze kugira abaririmbyi baboneka umunsi ku munsi barenga 98 barimo urubyiruko n’abubatse, bakaba bafite impano zitandukanye zituma korali ikomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Mugihe mubyadutse muri za Korali nyinshi harimo kugura no gukodesha abaririmbyi bigatuma muri Korali habamo ibihabanye n’imyizerere, Korali Umubwiriza yo ifite abacuranzi bayo bwite ndetse byemezwa ko biri mubifasha iyi Korali kuguma ku myizerere. Korali Umubwiriza ifite itsinda rigari ry’abahimbyi b’indirimbo ndetse n’itsinda ry’abanyamasengesho byose bihura bigakora umwimerere w’indirimbo zabo zikunzwe kubera uko zihimbitse.
Kugeza ubu Korali Umubwiriza ifite Album (imizingo) ebyiri hanze, iya mbere yasohotse mu 2009 yari yakozwe mu buryo butari live (Play back) nkuko mbere byakorwaga iterambere ritaraza, yitwaga AMAHORO MURI YESU. Hano ho nibuka igice kimwe ku indirimbo yitwa Bakristo. Hano bagize bati ” dore hari agakiza k’abanyamujyi hakaba n’akabanyacyaro” hari n’indi ndirimbo yari kuri iyi Album yitwa Agahenjye. Bagize bati” mwumvise ubutumwa kuri radio n’abakozi b’Imana ntako batagize, televiziyo z’ahano ku isi mwarazibonye mwanga kwihana” hano basoza bavuga ngo” Uwiteka ntacyo atakoze kugirango umugarukire, ukomeje gukabya ingeso wikonjyereza umujinya”
Album (Umuzingo) wa kabiri wakozwe mu buryo bugezweho bwa Live recording washyizwe hanze kuwa 28/07/2024 ukaba wariswe DUFITE IBYIRINGIRO.
Korali yagiye ikora ingendo z’ivugabutumwa mu gihugu imbere no hanze yacyo.
IMPANUKA IDASANZWE TWAHUYE NAYO
Umuyobozi ati” twigeze kugira impanuka y’inkongi y’umuriro aho imwe mu modoka zari zidutwaye yahiriye mu mugi wa Kigali ahitwa Kacyiru irakongoka yose ariko Imana iturokora urwo rupfu, ntihagira umuririmbyi uhagwa uretse uwari utwaye iyo modoka wakomeretse.
Hari kuwa 14/01/2016 Korali Umubwiriza ivuye mu karere ka Kayonza ku itorero ryitwa “ISHIMWE.
Umuyobozi ati” ibyo byaturemeye amashimwe ku buryo cyabaye igikorwa ngarukamwaka aho kuri iyi taliki tuba twateguye ituro ry’ishimwe dutanga mu nzu y’Imana mu buryo buhoraho tukanakora n’ibindi bikorwa birimo: kuremera abanyeshuri tubaha ibikoresho byishuri ku bafite amikoro make,
Kwishyurira Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé)
Gutanga ubufasha ku bageni badafite amikoro, gusura abarwayi n’abashonje kurusha abandi n’ibindi.
Umva hano indirimbo ya Korali Umubwiriza
Ni ukuri Imana yabanye natwe nanjye ndi umugabo wo kubihamya nk’umwe mu bari muri iyo modoka.