Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoze impanuka igonga inzu

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage.

Ubwo iyo modoka yapakirwagamo ibitaka ahari gukorwa umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10.

Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko inzu ntawuri uyirimo ndetse n’umushoferi ntiyari mu modoka.

Advertisements

Amakuru atugeraho avuga ko hashakishijwe aho uriya muryango uba ucumbikiwe, kuko inzugi, intebe n’ibindi ku nzu byangiritse. Imbere h’imodoka gusa niho hinjiye mu nzu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top