Kuwa 22 Nzeri hari hitezwe igitaramo gikomeye cyiswe Imana Iratsinze live Concert ku nshuro ya kabiri, gitegurwa na Korali Jehovah Jireh. Mu gitaramo cy’uyumwaka hatumiwemo Ntora worship team ndetse na Korali y’ibigwi n’amateka Hoziana ibarizwa ku itorero rya ADEPR Nyarugenge.
Muri iki gitaramo cyanitabiwe n’abakomeye doreko n’umutekano warurinzwe mu rwego rwo hejuru, habayemo guhembuka gukomeye Yaba mu ijambo ry’Imana ndetse no mu ndirimbo dore ko indirimbo zakunzwe z’aya makorali haba Hoziana na Jehovah Jireh zaririmbwe ndetse hakaboneka n’abantu barenga 190 bemeye kwakira yesu akababera umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.
Ubwo iki gitaramo cyageraga ku musozo twakubise icyumvirizo mubantu wabonaga batumva neza impamvu gihise kirangira Kandi mubyukuri amasaha yari amaze kuba saa mbiri z’umugoroba, benshi bahurije kukuba igitaramo nkiki kitagakwiriye gukorwa umunsi umwe. Uwitwa Sindayigaya J Nepo yagize ati ” nawe ibaze kuba hari Korali Hoziana hakaba na Jehovah Jireh warangiza ugakora igitaramo umunsi umwe nabwo byibura ntigitangire mu gitondo ahubwo kigatangira saa munani! Ibi rwose ubutaha bazabyigeho neza. Ibi yabihuje n’abandi barimo umubyeyi utivuze izina wagize ati ” kugira amahirwe yo kubonera rimwe Jehovah Jireh na Hoziana warangize buri Korali ntirenze indirimbo 5? (Yavugaga ababaye yitsa imitima) Ati” nkubu narinziko rwose ndabumvira hamwe kuko mbakunda ukwanjye njyenyine ariko baratubipye pe! Hari indirimbo nakunze zabo numvaga baraziririmba, ariko baririmbye nkeya cyane rwose, ubutaha muzatuvuganire byibura niba kiraba umunsi umwe kizatangire mu gitondo, naho ubundi batugiyemo umwenda”.
Kimwe nabandi barimo n’abanyamakuru bagiye bahuriza kukuba igitaramo cyabaye cyiza ndetse n’imitegurire ikaba myiza cyane ariko kikaba cyabaye igihe gito cyane kuburyo cyatege abantu ipfa aho kuribamara.
Obededomu ati” byose byagenze neza cyane ariko ikibazo igihe cyabaye gito kuko wabonaga ko abantu bari bakinyotewe no kumva Aya makorali anakomeye cyane.”
Irene Ruhogo nawe hari aho yanyujije ubutumwa ati” igitaramo nkiki ntago umunsi umwe uhagije.” Muri make abenshi bahurije kugusaba Korali Jehovah Jireh kuzongera gutegura igitaramo nkiki ariko nibura kikaba iminsi ibiri, ariko byakwanga kikaba umunsi umwe ariko noneho kigatangira mbere ya saa sita.
Prince SHUMBUSHO ushinzwe igisata cy’itangazamakuru muri Jehovah Jireh kuri iyi ngingo yavuzeko nubundi ubusanzwe iki gitaramo kiba iminsi 3. Ati” ubusanzwe Imana iratsinze live Concert iba iminsi itatu, gusa uyu mwaka habayemo imbogamizi zatumye dukora umunsi umwe ariko Imana idufashije umwaka utaha byazongera bigasubira ku minsi itatu. Ati” uretse ko turishimye cyane Kuma mu giterane cyabaye umunsi umwe twabonye abihana barenga 190.