Impamvu aho gufunga insengero hari gukurikiranwa abazihagarariye

Nkuko umuyobozi wa RGB yabitangaje  mbere y’uko habaho ibikorwa byo gufunga insengero, habayeho kuganirizwa kw’abahagarariye amatorero ndetse biha igihe ntarengwa ngo ikibazo kibe cyakemutse, ndetse barabyemererwa ariko igihe bihaye kirangira ibyo biyemeje bidakozwe. ubwo hari kuwa 31 Nyakanga 2024, nibwo hahise hatangira kumenyekana amakuru y’ifungwa ry’insengero zimwe na zimwe.

Insengero zafunzwe ni izo bagenzuye  bagasanga zitujuje ibisabwa birimo kutagira ibikoresho bifata amajwi, kutagira imirindankuba, kizimyamwoto, Parking, ubuso butoya no kuyoborwa n’umuyobozi utabifitiye ububasha.

 

IMPAMVU HAGOMBAGA GUKURIKIRANWA ABAYOBOZI AHO GUFUNGA INSENGERO 

 

1 Gukunda ubutunzi cyane aho gukunda intama

Iyi ngingo irakomeye! Biratangaje ko itorero runaka ryagira insengero 4 cg 3 mu kagari kamwe Kandi zose zikaba zarafunzwe!

Mubyukuri wakwibaza uti insengero ko zitura buri gihe, mu myaka hafi itanu (5) bari bihaye bananiwe kuzuza ibisabwa gute? Erega bafite n’ibikorwa remezo bibabyarira inyungu! Birimo Amashuri, amahoteri, ibitaro nibindi!

Ubundi itorero bitewe n’uko rikora ubundi amaturo atuwe kumunsi wo guterana ahita yoherezwa hejuru, bivuzeko bo bataba bayigengaho. Ese muri ibi bihe bidasanzwe ntibyari gukunda ko ituro rituwe ku itorero runaka  aho kugirango ryoherezwe hejuru ahubwo ryagombaga kubafasha kugera ibihe bidasanzwe birangiye? Hano rero uhita ubona ko habayeho gukunda inyungu kuko iyo amatorero asonerwa ku bijyanye n’amaturo, birashoboka ko bari gukemura iki kibazo.

Ushobora kuvuga uti amaturo niyo ahemba abakozi, none bari kumara iyo myaka badahembwa? Amatorero nkuko twabivuze hejuru, agira Ibikorwa remezo bibyara inyungu,  bivuze ko ibyo bikorwa uteranyijeho ibyo itorero riba ryarabitse, (saving) byashoboraga kuba bifasha abakozi kubona ibibatunga kabone nubwo ibyo babonaga bigabanyuka ariko nabo bagatanga umusanzu mu bihe bidasanzwe bari barimo!

 

Kudaha agaciro ibyo biyemeje 

Ubundi amadini n’amatorero ni abafatanya bikorwa ba leta kuko kugeza ubu nk’amashuri menshi usanga ashingiye ku myemerere ndetse hari n’amahoteli ndetse n’ibitaro n’ibindi. Hari nubwo wumva amadini n’amatorero yakoze Ibikorwa byo kuremera abatishoboye. Ibi byose byunganira leta ndetse bivuzeko Ari abafatanya bikorwa beza ba leta mu guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Bitekerezwa ko abahagarariye amadini n’amatorero barebaga bagasanga bitashoboka ko waba ufite ibyo bikorwa ukongeraho kuba hari n’ibindi bikorwa bifasha abaturage bakora, hanyuma ngo hagire Ibikorwa byawe leta ibangamira. Ibi tuvuze bigaragazwa nuko hari aho usanga insengero zigeze gufungwaho mu myaka yari yabanje nyuma zigakomorerwa, inyinshi arizo zongeye gufungwa, ndetse nizari zasonewe icyogihe ubu zikaba zarafunzwe. Bivuzeko bishoboka ko abayobozi batereye agati mu ryinyo bitryo hakaba ntacyakozwe, uyumunsi ingaruka zikagera kubakiristo Kandi ibyo basabwaga barabikoze, nyamara ugasanga abayobozi babo bakuru bo aho basengera hakozwe neza bitryo hakaba ho hatarafunzwe!

Hamwe n’ibindi byinshi tutavuze bituma utekereza wese, yibaza ati” ese koko n’uko habuze amikoro mu nsengero? Cg nuko hari ibifi binini bikama izo biragiye?” Nanone uti” ese imibereho y’abantu baba mu matorero ihagaze ite mu myemerere n’imyizerere” nanone uti” ese ibintu amatorero amwe n’amwe ahise akora mugihe kitageze no mu byumweru bibiri bari barabinaniwe mu myaka hafi itanu?”

Advertisements

Nuko rero Bibiliya  itiUfite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.” Ibyahisuwe 3:6

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top