Impamvu Kaminuza ya UTAB itatanze Diploma

Mu minsi yashinze nibwo Umubanotv.com yari yakoze inkuru ivuga kukibazo kiri muri Kaminuza ya UTAB aho abanyeshuri bamaze imyaka 4 biga ariko badakora Graduation  Kandi bagakwiye kuyikora barangije imyaka 3, ndetse bakaba barangiwe no guhabwa Diploma zabo nyamara hakaba hari abazihawe abandi ntibazihabwa, gusa abatarazihawe bagahabwa Icyitwa Towhom zifashishwa nk’izisimbura Diploma mu gihe cyateganyijwe, aho bizezwaga ko Diploma bazazibona mu gihe gito ariko bikarangira batazihawe ndetse bamwe bakirukanwa mukazi.

Munkuru twabagejejeho twari twabijeje gukurikirana iyi nkuru. Ubwo ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwagiraga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa 2 Ukuboza 2024, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi  bwana NZABONIMPA Emmanuel yagarutse kuri iki kibazo. Ati” Kaminuza ya UTAB yari ifite Ibibazo bikomeye mu minsi  yatambutse gusa byaje guhinduka bihereye mu buyobozi bwayiyoboraga”. Yavuze ko baganiriye na UTAB kuri iki kibazo ndetse bavuga ko bateganyije ko Graduation yazaba taliki 20 Ukuboza 2024, nubwo bitaremezwa kuko ngo babisabye muri HEC ariko ikaba itari yabasubiza.

Advertisements

Ku’bijyanye  na Diploma yavuze ko n’abyo bikiri gukorerwa ubuvuzi kugirango UTAB yemererwe gutanga diploma Kandi ngo bizeye ko bizagerwaho. Aha twibajije niba koko UTAB itari yemerewe gutanga Diploma, abazihawe bizagenda bite?!  Kuki bo bazitanze bitemewe? Twashatse kuvugisha abayobozi muri HEC ntibyakunda, gusa mu makuru twamenye aturuka mu buyobozi bwa UTAB yemeza ko UTAB itemerewe gutanga Diploma, gusa ngo baracyasaba ko bakwemererwa. Kugeza ubu umuyobozi w’ungirije Wa UTAB (V.C Chancellor) Dr Munana Gilbert ntago arongera kutwitaba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top