Inama ku mubyeyi wifuza kwikama amashereka yo gusigira umwana we asubiye mu kazi

Mutesi [izina ryahinduwe] ni umubyeyi w’imyaka 29, ufite uruhinja rw’amezi ane. Yatangiye kurukamira amashereka ubwo yaburaga iminsi itatu ngo asubire mu kazi.

Umwana we yanze ayo mashereka ahererwa mu nkongoro, bituma mama we afata icyemezo cyo kujya atega moto buri masaha atatu akajya kumwonsa.

Mutesi akoresha amatike ya moto arenga 9000 Frw buri munsi ava ku kazi ajya mu rugo konsa umwana we no kugasubiraho. Nta kabuza ko bituma adakora akazi ke atuje

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yavuze ko iyo umwana we yonkera ku ibere, yonka neza ariko iyo bigeze ku nkongoro aba yasizemo amashereka ananirwa kuyanywa.

Si uyu gusa kuko hari n’abandi babyeyi benshi bagiye baganira na IGIHE bakavuga ko gukamira abana babo bibagora bamwe bagahitamo kugura amata yabugenewe bakayifashisha mu gihe basubiye mu kazi.

Umukozi w’ibitaro by’Intara bya Rwamagana ushinzwe imirire, akanagira uburambe bw’imyaka 20 mu kwita ku bagore n’abana, Senkunda Vincent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari uburyo bubiri umukozi yafashamo umwana we agakomeza kumwonsa.

Ati “Iyo umubyeyi afite akazi yarafashe ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma akaza gusubira mu kazi, tumubwira ko iyo ashaka gukomeza konsa wa mwana amujyana ku kazi, hari abafite ibyumba ababyeyi bonkerezamo. Uburyo bwa kabiri ntabwo umwana umujyana mu kazi ahubwo uramukamira. Iyo ushaka rero kuzakamira umwana wawe amashereka utangira ku bikora ku munsi wa munani, ukareba amashereka ubonye kandi ugahita unayaha umwana.”

Senkunda yakomeje avuga ko ababyeyi bikama mbere y’íminsi mike ngo basubire mu kazi atari byo ngo kuko umwana aba yaramaze kumenyera konka gusa.

Ati “Kwikama mbere y’iminsi mike ngo utangire akazi biba ari ikosa. Uriya mwana yari amaze amezi atatu amenyereye konka none ugiye kumushyira kuri bebelo urumva bigora wa mwana kuyimenyera. Ikindi imisemburo izatangira kuba mike binatume amashereka atangira kubura.”

Senkunda yavuze ko umubyeyi wese ubundi aba akwiriye konsa umwana we inshuro umunani kugeza kuri 12 buri munsi. Yavuze ko kandi mu mezi atandatu ya mbere umwana nta kindi aba akwiriye guhabwa uretse amashereka gusa ngo kuko akungahaye ku ntungamubiri zose umwana akeneye muri aya mezi.

Uyu mugabo yavuze kandi ko mu kwikama hakoreshwa uburyo bubiri burimo gukoresha intoki zisa neza, iyo bidakunze ngo ukoresha akamashini kabugenewe.

Iyo utangiye kwikama hakiri kare bituma amabere amenyera kwikama hakiri kare ku buryo iyo ya mezi atatu ashize usubiye mu kazi amabere aba yaramenyereye ndetse n’umwana yaramenyereye kunywa amashereka yo muri bebelo.

Advertisements

Uwatangiye kwikama hakiri kare abika amashereka ahantu hapfundikiye kuko aba adakeneye gukonja cyangwa gushyuha. Amashereka akomeza kumera neza nibura mu gihe cy’amasaha atandatu.

 

Senkunda Vincent yavuze ko umubyeyi wifuza kuzakamira umwana we yabitangira ku munsi wa munani akibyara
Ababyeyi iyo basubiye mu kazi kandi hatari ibyumba byagenewe konkerezamo barikama  

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top