Ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zakoze igisa no gutera abaturage ubwoba bamaze igihe mu ntambara.
Ingabo z’u Burundi ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zakoze igisa no gutera abaturage ubwoba bamaze igihe mu ntambara.
Mu butumwa aba baturage batanze buvuga ko Igisirikare cy’u Burundi kiri mu bice byo muri Komine Minembwe cyaraye gikoze ibisa no gukanga abaturage mu rwego bo bavuga ko ari ukubahahamura kandi bakagombye kubaba hafi kuko aba baturage bamaze igihe bahura n’ibitero by’abanzi babo aribo Maï Maï na FDLR, izwiho gukorana byahafi na FARDC.
Ubu butumwa bwanditse bugaragaza ko muri iri joro ryakeye, ahagana saa sita, ingabo z’u Burundi ziri hafi n’ikibuga cy’indege cya Kiziba, ko zasakuje cyane ariko ntizarasa.
Nyuma yo gusakuza zatonze umurongo zerekeza inzira ya Kalongi zikomeza zigana kwa Mulima.
Ubu butumwa bunavuga ko aba basirikare bagiye ari benshi ariko nta mubare wabo uzwi, gusa bukomeza buvuga ko babarirwa mu ijana rirenga.
Nyuma y’uko aba basirikare barenze ishyamba rya Mukoko bagana kwa Mulima, nta yandi makuru yabo arongera kumenyekana kugeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 06 Kamena 2024.
Ku Kiziba havuye iryo tsinda ry’Ingabo z’u Burundi zakoze igisa no gukanga abaturage, kuri uyu wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo hageze abasirikare benshi b’u Burundi aho baje bava i Bujumbura, banyuze inzira yo ku Ndondo ya Bijombo.
Aba basirikare bakambitse mu bice bitandukanye birimo Kalingi, Kiziba na Bidegu.
Imyaka igiye kuba itatu abasirikare b’u Burundi babarizwa mu misozi miremire y’Imulenge, aho bari ku masezerano y’ubufatanye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.