Ikigo kigihugu gishinzwe ubugenzuzi bwibigo ndetse nibizamini cyatangaje ingengabihe yamashuri y’umwaka 2024-2025
NESA ibicishije kurukuta rwayo rwa X (twitter) yatangaje ingengabihe y’umwaka 2024-2025 uko iteganijwe.
NESA yavuzeko igihembwe cy’ambere kizatangira ku 09 Nzeri 2024 kigasoza 20 Ukuboza 2024 (ibyumweru 15). naho ibiruhuko by’igihembwe cy’ambere bigatangira 21 Ukuboza 2024 bigasoza 05 Mutarama 2025 (ibyumweru 2).
Yakomeje ivuga ibijyanye nigihembwe cya kabiri aho kizatangira 06 Mutarama 2025 kigasoza 04 Mata 2025(ibyumweru 13). naho ibiruhuko by’igihimbwe cya kabiri bigatangira 05 Mata 2025 bigasoza 20 Mata 2025 (ibyumweru 2)
Igihembwe cy’a gatatu NESA yavuzeko kizatangira 21 Mata 2025 kugeza 27 kamena 2025 (ibyumweru 10)
NESA yanagaragaje igihe cy’o gukora ibamini bya leta 2024-2025 . yavuzeko ibizami ngiro bisoza amashuri yisumbuye bizatangira 19 Gicurasi bigasoza 06 Kamena 2025 (ibyumweru 3)
Ibizamini busoza amashuri abanza bizatangira 30 Kamena bigasoza 3 Nyakanga 2025.
Ibijyanye nibizamini byanditse bisoza anashuri yisumbuye (ibyiciro byombi) bizatangira 09 Nyakanga kugeza 14 Nyakanga 2025 (iminsi 10).