Umukinnyi wa filime Nywarwanda umaze kumenyekana cyane nka Inkindi Aisha, yatangaje ko atazongera gusubira muri getho z’abasore cyane cyane ngo abe yajya yo abafashe imwe mu mirimo baba bakeneye.
Inkindi Aisha mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MIE ikorera ku muyoboro wa YouTube, yavuze ko ibyamubayeho byatumye azinukwa kongera kwizera umusore uwo ariwe wese ngo agere naho ajya kumufasha imirimo muri getho ye.
Yavuze ko mbere yabyose hari umusore bigize gukundana ndetse aziko ariwe bazabana, yewe yaramuhaye n’urufunguzo rw’inzu ye ariko aza kumutwarwa n’umukobwa basenganaga.
Yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wambere wa Kaminuza yakundanye nuwo musore, akaza kujya ajya no mu nzu ye igihe adahari, akamukorera amasuku, ndetse akaba aziko ariwe bazabana.
Haciyeho igihe nibwo yaje kubona amafoto y’uwo musore bakundanaga ari kumwe n’undi mukobwa biganye ndetse banasenganye mu idini ya Islam asengeramo, biramutangaza cyane.
Nyuma yaje kubwirwa na mushiki wuwo musore ko musaza we yamaze kwereka wa mukobwa ko ariwe bazabana. Kuva ubwo Aisha yahise azinukwa kwizera abasore.
Gusa ngo nyuma yo gushakana kwabo bombi, uwo musore yagarutse kujya ashaka kumutereta, ariko Aisha arabyanga ngo kuko atari kwemera kuba umugore wa kabiri.
Ibyo byose byamubayeho byatumye avuga ko atazasubira kwizera abasore ngo agere naho kujya ajya muri getho zabo ngo abakorere imirimo nko gusasa, gukora amasuku n’ibindi.