Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Inkindi yagize ati “Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira.
Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”
Ni imbabazi yasabye nyuma yo gukoresha imvugo igira iti “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda […] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’
Nyuma y’aya magambo, abenshi batangiye kumwibasira bavuga ko atari akwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.
Nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa atangiye kwibasirwa, yahise yihutira gusaba imbabazi abagabo ahamya ko ibyo yakoze atari abigambiriye cyane ko ibyo yanavuze atazi n’icyo bisobanuye.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo