Inkomoko y’ibibazo biri muri EAR diocese ya Shyira

Kugera ubu itorero Anglican Diocese ya Shyira iyobowe na   Rt. Rev. Mugisha Mugiraneza Samuel, riri kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku mutungo bivugwa ko wigwijweho  na Rt. Rev. Mugisha Mugiraneza Samuel.

Bimeze bite ibijyanye n’ubutaka?

Hari abapasitori n’Abakirisito bavuga baganiriye na umubanotv.com ndetse bagaruka ku kuba Musenyeri Mugisha yarambuye abakirisitu ubutaka bw’itorero bajyaga bahingamo, kuko bahaguze igisinde none kuri ubu hakaba hahinzwemo ubwatsi bw’inka za Musenyeri, hakiyongera ho ko n’umupasiteri wo muri iri torero iyo agerageje kuvuga ibitagenda neza ahita akurwa kunmwanya kugira ngo adakomeza kubangamira inyungu za Musenyeri, bivugwa ko akomeje kwigwizaho imitungo,aho ibikorwa by’ishoramari ashyiramo abo mu muryango we ibi byose ubigaragaje akabyamaganirwa.

Pastor Charles Kubwayo Mukubano nawe hari icyo yavuze. Uyu ni umwe mu bavuga ko barenganijwe bagahagarikwa iminsi 30 bazira ko bagaragaje akarengane kabo.

Yagize ati: “ Njyewe na Kidikoni Kabaragasa twarahagaritswe kubera ko twagaragaje ukuri kwacu ku bitagenda neza, kandi twarabivuze tekereza ko iriya nzu y’ubucuruzi y’Itorero rya Anglicana Diyoseze ya Shyira Musenyeri Mugisha Ari we uyifitemo uruhare rusesuye nta bandi banyetorero bayifitemo uruhare! ku bw’inyungu ze bwite , kandi nawe agenda abona ko ibyo twavuze harimo ukuri! cyane ko twavuze ko imodoka ye ariyo yahaye ikiraka twabivuga agahita ayikuramo icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko nawe ubwe ari ikosa ;arimo atsindwa”.

Pastor Charles yakomeje agaragaza n’ikindi kibazo gikomeye bivugwa ko Musenyeri ajya anatanga inshingano muburyo we ashaka.

Kuri iyi ngingo Pastor Charles yagize ati ” Tekereza ko Bishop kugeza ubu yiyoborera uko we abyumva nk’ubu ntawe agishije inama hari uwo yari yashyizeho umwungirije uzaba Representant Legal Soupreant, ubu nawe aravuga y’uko yamushyizeho mu buryo bunyuranije n’amategeko, ikibabaje ni uko yashyizeho umuntu utarize Theologie mu gihe amategeko (statut) avuga ko umuntu ugomba kungiriza Musenyeri agomba kuba yarize Theologie, ibi byose twarabivuze”.

Dore icyo sitati ya EAR diocese ya Shyira ivuga ku bijyanye no gushyiraho umuyobozi nk’uyu muri Anglican Diocese ya Shyira 

Ingingo ya 24: Ibishingirwaho kugirango umuntu abe umuyobozi 

1. Kuba afite imyaka y’ubukure.

2. Kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya Kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

3. Kuba baratowe cg barashyizweho mu buryo bukurikije amategeko shingiro agenga Umuryango ahagarariye

4. Kuba batarahamwe n’icyaha cya Genocide, icy’ingengabitekerezo ya Genocide, icy’ivangura cg icyo gukurura amacakubiri.

5. Kuba batarakatiwe burundu igihano cy’iremezo cy’ingana  cg kirenze amezi 6 kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cg ihanagurabusembwa.

 

Mu nkuru yacu itaha tuzareba kubijyanye n’icungamutungo

 

 

CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Izindi nkuru wasoma: 

1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika

2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya 

Advertisements

3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top