Insengero zarafunzwe none na ba nyirazo bari gukurikiraho

Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR-Ngarama mu Karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko arenze ku cyemezo cyo gufunga urusengero, agakoresha amateraniro kandi rwarafunzwe.

Uri mu maboko ya RIB, ni Pasiteri Nsengiyumva Francois, ucumbikiwe kuri Sitasiyo y’uru Rwego ya Kabarore nyuma yo gufatwa ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, ubwo mu rusengero rwa ADEPR ruherereye mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabibikiri mu Murenge wa Kabarore, haberaga amateraniro nyamara rwarafunzwe.

Uyu mukozi w’Imana yafashwe ari muri uru rusengero rwari rwafunzwe, ari kumwe n’abakristu bari gusengeramo mu materaniro asanzwe yo ku Cyumweru.

Uru rusengero rwari rwafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, mu bugenzuzi rumaze iminsi rukora ku nsengero zitujuje ibisabwa, aho kugeza ubu hamaze gufungwa izirenga ibihumbi bitanu mu Gihugu hose.

Uru rusengero rwari rwarafunzwe, ariko abayoboke b’Itorero ADEPR-Ngarama babirengaho bajya gukora amateraniro muri uru rusengero rwari rwafunzwe, bayobowe na Pasiteri wabo.

Pasiteri Nsengiyumva Francois uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.Amakuru y’ifungwa rye, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, wemeje ko ko uyu Mupasiteri yafunzwe nyuma y’uko arenze ku cyemezo cyari cyafatiwe urusengero rwe, akemera ko abakristu barukoreramo amateraniro kandi rwari rwafunzwe.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abandi bayobozi b’insengero kutarenga ku byemezo byafatiwe insengero zabo, kuko uzajya afatwa yabirenzeho, azajya akurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko bigize icyaha.

Advertisements

Izindi nkuru wasoma:

  1. M23 yubuye intwaro kubera mwuka mubi w’u Rwanda na Uganda
  2. AFRIKA Y’EPFO: Abanyeshuli bashimuswe n’abitwaje intwaro
  3. Santrafurika: Abasirikare barenga 600 binjijwe mu Ngabo

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top