Muri iki cyumweru hagati nibwo humvikanye inkuru yabaye incamugongo kuri benshi yo gufunga insengero byavugwaga ko zitujuje ibisabwa.
Nyuma y’iyi nkundura birashoboka ko ijambo ryanditswe cyane muri telefone z’abantu ari “Turasengerahe”?
Nyuma umwe mu banyarwanda bakunzwe n’abataribake Dr Antoine RUTAYISIRE hari icyo yavuze bituma n’abandi batangira gucika ururondogoro.
Dr. Rev Antoine RUTAYISIRE Yagize ati ” Stade zemewe na FIFA mu Rwanda ni zingahe? Ese izindi stade zitemewe ko leta itazifunze“
Ibi byatumye abantu batangira kuvuga cyane. Hari nk’uwavuze ati” njyewe ndibaza ese ubundi ni hangahe muhantu hatangirwa serivise za leta bafite biriya bisabwa insengero?”
Havuzwe byinshi gusa hari n’abandi bavuze ko byari bikwiriye Kandi ko ahubwo Leta yakabishyizemo imbaraga kuko ngo yabiteguje mbere ko insengero zikwiriye kuziza ibisabwa.
Ati” hambere aha leta yigeze gusa n’iteguje kuko hari insengero zigeze gufungwa! Ibi byakagombye kuba byaratumye abanyamadini bareba kure bakavugurura, ariko aho kuvugurura insengero bafite bafunguye n’izindi! Ariko zose uzirebye ubona zaranegekaye! Rero leta ireberera abayo yakoze ibikwiye! Abanyamadini kuki badafata ku maturo bahabwa ngo bubake insengero nzima?”
Mu nkundura yo gufunga insengero hanafunzwe burundu itorero ry’umuriro wa Pantekoti mu Rwanda.
Nakumiro Murwanda ntabwo ikibazo dufite ari insengero kurinjye mbona Murusengero ari nko kwa muganga bidahinduka urusengero n’ibitaro