Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abafite ibigo bitanga akazi ku baturage, birimo n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza uburyo bafashagamo abaturiye ibyo bikorwa mu kwikura mu bukene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko kugira ngo abaturage babashe kwikura mu bukene, bisaba ko ibyo binjiza biruta ibyo basohora mu musaruro w’akazi bakora, no kwigirira icyizere no gukunda umurirmo, kuko usanga hari abanga guhera ku gishoro gitoya bakeka ko ntacyo cyabamarira.
Akarere ka Ruhango kagaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, butanga akazi ku baturage, kanagaragaramo ubucukuzi bwa kariyeri na bwo butanga akazi, ndetse hari n’ububumbyi bw’amatafari ahiye y’impunyu na bwo butanga akazi.
Nyamara abaturage bose ntibaragera ku kigero cyo kubyaza umusaruro ibyo bikorwa bitanga amafaranga, ahanini kubera icyo ubuyobozi bugaragaza ko abaturage bafata ayo binjiza nk’adahagije ntibayakorere igenamigambi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, we asanga hari ikibazo cy’imicungire mibi y’ayo abaturage binjiza, no kutareba kure ngo bayabyaze umusaruro bikaba bikomeje kubakururira mu bukene, ari na yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo kuganira n’abafite ibyo bikorwa n’abandi bafite ibigo bitanga akazi ku baturage, ngo harebwe uko bafatanya gucunga neza ibyo binjiza ku buryo bubakura mu bukene.
Agira ati “Nk’aho mu birombe usanga umuntu yakuyeyo ibihumbi nka 50frw, ariko ntamenye uko yayabyaza umusaruro ugasanga umuntu avuga ngo ayo mafaranga ni makeya ntacyo yamara, nyamara buriya utegereje kuzabona menshi ntabwo bizashoboka udahereye kuri makeya, ngo agende yunguka anakomeza kwiyongera”.
Agira ati “Ushoye ibyo bihumbi 50 ukungukaho ibihumbi bitatu mu cyumweru, agenda yiyongera iyo nyungu ikagenda ikura umuntu akinjira atyo mu ishoramari rihereye kuri bikeya yabonye”.
Abakora ubucukuzi bavuga ko ubusanzwe bari bafite uburyo batangamo akazi ku baturage, kubafasha mu bikorwa byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza batishoboye, ariko bamaze no kuganira n’Akarere ka Ruhango uko ubwo buryo bwarushaho gukura abaturage mu bukene.
Serge Ange Muhire ukorera imwe muri Kompanyi zicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango, avuga ko basanzwe bafite gahunda zo gufasha abaturage kwikura mu bukene ariko kuba baganiriye n’ubuyobozi ibyo barushaho kunoza, bizeye ko gahunda bagiye gushyiraho izatuma ubukene bukomeza kugabanuka.
Agira ati “Mu ngengo y’imari tugira gahunda zo gufasha kuzamura imibereho y’abaturiye Kompanyi yacu, twajyaga dukora ariko ugasanga ntibihura na gahunda Igihugu cyiyemeje yo gukura abaturage mu bukene. Ubu baduhaye abantu Leta yinjije muri gahunda yayo yo gukura mu bukene nibiba ngombwa tuzanongera ingengo y’imari ariko intego zigerweho”.
Muri ibyo biganiro byahuje ibigo bitanga akazi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango hanabayeho gusobanurira abaturage bakennye cyane uko batangira kwiteganyiriza mu mirimo bazahabwa n’ibyo bigo, kandi bagaharanira gutekereza no kureba kure kugira ngo ibyo bakora bibabyarire umusaruro.
Izindi nkuru wasoma: