Inzoka n’inkende byasabiwe kujya mu nyamaswa zishyurirwa na Leta igihe zoneye abaturage

Abakora muri za parike zitandukanye zo mu Rwanda, bagaragarije Ubuyobozi bw’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund: SGF) ko hari ibikwiye kuvugururwa bikibangamira abaturiye Parikii.

Ibyo birimo kuba umuntu wonewe cyangwa waririwe itungo n’inyamaswa ntayibone atishyurwa, no kwishyura abafite ibyabo byangirijwe n’inzoka n’inkende, kuko na byo biri mu bikigoye abaturiye pariki.

Byagarutsweho ku wa 20 Ukuboza 2024, mu nama yahuje abakozi batandukanye ba pariki zo mu Rwanda, bari kumwe n’abayobozi bo mu turere dutanu dukora kuri Pariki ya Nyungwe mu ntara z’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Ni inama yanitabiriwe n’abayobozi Urwego rw’Iterambere (RDB) n’aba SGF.

Haganirwaga kuri gahunda yo gusaranganya igice cy’umusaruro wabonetse mu bukerarugendo abaturiye Pariki zo mu Rwanda, no kuri bimwe bikibangamiye abaturiye pariki birimo inyamaswa zibangiriza.

Hagaragajwe ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye birimo ko kwishyurwa bifite amategeko abigenga asa n’avuna abarebwa na yo.

Birimo ko kuba umuturage wonewe n’imyamaswa aba agomba kugaragaza ibimenyetso byinshi birimo no kuvuga ubwoko bw’inyamaswa yamwangirije kugira ngo yishyurwe, ibyo bamwe bafata nk’amaniniza.

Bamwe mu baturage bavuga ko inyinshi mu nyamaswa ziza kona imyaka mu ijoro hakaba n’izindi ziza kurya amatungo yabo ziteye ubwoba bakazihisha batinya ko na bo zabagirira nabi, ibituma akenshi ibimenyetso bibura kuko baba batazibonye neza.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko ibikorwa byo kwishyura ibyangijwe n’inyamaswa zo muri parike ari ibintu bibamo ingorane (risk) nyinshi, ari na yo mpamvu bakora ibishoboka byose ngo bagire ubwitonzi kuko hari benshi babyitwaza bagashaka kwishyuriza mu binyoma.

Ati “Ni ibintu bisaba ubushishozi kuko hari abatahuwe bari kujya gutera amapapayi n’ibindi biti bidafite imizi mu mirima, kugira ngo nibitangira kurabirana bahite bahuruza ngo bonewe. Hari n’undi muturage wafashwe ari gushishura ibiti mu murima we, ashaka kuzabeshya ngo inyamaswa zaramwoneye, gusa yaranyomojwe.’’

Umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera ushinzwe guhuza pariki n’abayigana, Sugira Pacifique, yagaragaje bimwe mu bihanga bikigaragara mu mategeko yo kwishyura abangingirijwe n’inyamaswa ziba zitavugwa mu itegeko.

Yatanze urugero rw’uko inzoka isanzwe itishyurwa ahubwo hishyurwa uwariwe n’uruziramire gusa, izindi ntibazivuge.

Ati “Hari igihe umuntu arwaza umwana wariwe n’inzoka akamuvuza igihe kirekire, kandi iyamuriye ari inzoka isanzwe, atari uruziramire, sinzi niba mutabirebaho.’’

Nibakure yavuze ko birimo kuganirwaho uko hajya hishyurirwa ibyo zangije, icyakora agaragaza ko nk’inkende ari inyamaswa izwiho kutagira amahane, ibyagorana kubona uwo yasagariye.

Ubuyibozi wa SGF bwasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bajya babarira abaturage vuba kugira ngo babashe gukemura ibibazo byose, mu kugabanya ibibazo byo gusiragira mu nzego zitandukanye.

Advertisements

Mu 2023/2024 SGF yakiriye amadosiye 11.602 yishyuza ibyangirijwe n’inyamaswa. Muri yo hishyuwemo 10.862 yatanzweho arenga miliyari 1,9 Frw.

Visi Meya w’Agateganyo ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Karongi, Nsabibaruta Maurice, yavuze ko gusangiza abaturiye pariki inyungu ziyiturukaho bifasha mu kuyirinda, bagatabara mu ba mbere havutse ikibazo
Umukozi wa RDB ushinzwe politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahabwa ivuye mu musaruro wa pariki baturiye
Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza parike n’abayigana, yagaragaje ko hari abaturage bifuza ko inzoka zirya abantu ziturutse muri pariki zajya zitangirwa indishyi

Umuyobozi Mukuru w’Agategano wa SGF, Nibakure Florence, yavuze ko mu mwaka ushize bishyuye amadosiye asaga ibihumbi 10 atangwaho arenga miliyari 1,9 Frw

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top