Kuri ubu ku mwanya w’umukuru w’igihugu, hari abakandida batatu bahanganye aribo Paul Kagame uhagarariye FPR, Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party ndetse n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana.
Kuri ubu ishyaka rya Green Party niryo rihanganye na FPR ku buryo bugaragara, haba ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no mu ba depite.
Iri shyaka rya Green Party mu bikorwa byaryo byo kwiyamamaza ryatangarije abaturage ko nibarigirira ikizere, haba ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no mu badepite, rizashyiraho ikigega kigoboka abantu bafunzwe barengana nyuma
Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida watanzwe na Green Party, ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye mu isanteri ya Busoro, ababwira ibyo ateganya kubagezaho, yavuze ko harimo kuzashyiraho ikigega gifasha abafunzwe barengana bamara igihe bafunzwe nyuma bakazaba abere.
Umukandida wiri shyaka ku mwanya w’igihugu, Dr Frank Habineza, avuga ko umuntu wese wabaye umwere agomba kujya ahabwa impozamarira, y’ibyo yatakaje igihe yari afunzwe.
Yagize ati “Mu butabera bwacu harimo akarengane gakomeye, usanga umuntu afungwa akamara igihe muri gereza nyuma ukazumva ngo yabaye umwere kandi wenda afunzwe nk’imyaka itatu, ukibaza ibintu uwo umuntu yahombye aho azabigaruriza bikakuyobera. Nimudutora rero hazajyaho ikigega gitanga indishyi z’akababaro uwo muntu yahombejwe.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga azajya ava ku muntu uzajya uba yagufungishije cyangwa Leta na yo iyatange, nubwo abantu benshi batinya kurega.
Ati “Icyo kigega gihari ntabwo byazajya biba ngombwa ko umuntu yongera gusubira mu manza ajya kurega abamuhombeje, ahubwo bajya babara ibyo yahombye mu gihe cyose yafunzwe, kandi arengana, maze abisubizwe.”
Bamwe mu baturage nabo bemeza ko koko aka karengane gahari koko, dore ko benshi baziko kurega reta ari amahano akomeye.
Nkundabagenzi Felicien yagize ati “Ako karengane ko karahari rwose usanga umuntu agenda afungwa imyaka ikagera muri itatu, ukabona araje ngo yabaye umwere, akaza nyine yarasubiye inyuma mu byo yakoraga akongera agahera kuri zero, niba ari n’umuryango yasize ubwo na bo asanga ubukene bwarabatatse, biramutse bikunze rero nk’uko babivuga (hakajyaho icyo kigega) byaba ari byiza.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku ishyaka rya Green Party byari byabereye mu Karere ka Nyanza ku munsi wa gatandatu mu gihe ibindi bikorwa bikomeza kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, mu Turere tubiri aritwo twa Gisagara na Ruhango.