“Iyi stade yo mu Bwongereza yitwa gute ?” No no, aha si mu Bwongereza ahubwo ni mu Rwanda !, Abanyamahanga bumiwe bayobewe ibanga Abanyarwanda bagenda -AMAFOTO

Stade Amahoro iherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, i Remera, ni imwe muri stade zikomeje gutangaza abantu hirya no hino ku Isi cyane cyane mu bihugu by’ibituranyi n’u Rwanda.

Ubusanzwe iyi stade yafunguwe bwambere mu mwaka wa 1986, yari stade yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 25, ndetse yariyo stade nkuru mu gihugu.

Nyuma yuko iterambere ryakomeje kuzamuka mu Rwanda ndetse ibikorwa remezo bikubakwa ibindi bikavugururwa ku bwinshi, stade Amahoro nayo yaje kuvugururwa ihabwa ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ndetse igirwa nziza cyane.

Kuri ubu imirimo yo kuvugurura iyi stade yarasojwe ndetse ku wa 15 Kamena 2024 hakiniwemo umukino wambere wiswe Umuhuro mu Mahoro, umukino wahuje amakipe abiri y’ibigugu mu Rwanda ariyo APR FC na RAYON SPORT. umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri uyu mukino, stade yagenewe kwakira ibihumbi 45 by’abantu, yaruzuye no hejuru, ndetse igitangaje ni uko amatike yagombaga kugurishwa , yashize mbere y’iminsi ibiri yuko umukino utangira.

Ubwo umukino waberaga muri iyi stade, nibwo hafashwe amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bw’iyi stade ndetse benshi babonye aya mafoto batangiye kwibaza niba aha ari Iburayi.

Bamwe mu baturanyi b’u Rwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X, bagiraga bati “Ese aha ni mu kihe gihugu, haba ari i Burayi ?“, abandi bati “Iyi stade iherereyehe mu Bwongereza ?”, undi ati “Iyi stade yo mu Bwongereza yitwa gute”.

Advertisements

Ababizi nabo ntibirushyaga mu kubasubiza menshi , bagiraga bati “Oya oya rwose, iyi stade ni Amahoro Stadium iherereye hano hirya mu Rwanda”. Abanyarwanda nabo bati ” muzaze tubatembereze mwirebere ibyiza bitatse u Rwanda !”,  abandi bati “Abanyamahanga bayobewe ibanga tugendana !”.

Kuri ubu iyi stade yamaze kwemzwa na CAF ko yemewe ndetse yujuje ibisabwa, bityo rero ikaba ifite ububasha bwo kwakira imikino mpuzamahanga. AMAFOTO

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top