Jado Sinza nyuma y’uko yari amaze iminsi myinshi Ari k’uvugwa cyane kubera igitaramo gikomeye cyane yari aherutse gukorera mu Rwanda agatumiramo umuhanzi Zoravo nawe ukunzwe cyane muri Africa y’iburasirazuba cyane mu ndirimbo ye Ameniona.
Uyu mugabo wamaze gusezera ubusore none kuwa 21 Nzeri 2024 yongeye kugarukwaho. Jado Sinza uyumunsi yasezeranye n’uwarumukobwa nawe wamaze kubisezera ndetse nawe asanzwe aba mu ruganda rwo kuririmba kuko asanzwe afasha abahanzi mu ndirimbo (backer) Esther.
Mu bukwe bwabo nyuma yo gusezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera, uwasezeranyije aba bageni ni rev Ndayizeye Isae umushumba mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda. Nyuma mu gikorwa cyo kwiyakira, habaye igitaramo gikomeye cyane ko hari hari amakorali atandukanye asanzwe azwi cyane arimo Korali Iriba, Korali Siloam, New melody ndetse n’abahanzi batandukanye barimo Bosco Nshuti wataramiye abantu ndetse nkaho narinicaye nabonye hari abariraga bitewe n’amarangamutima ibitari bisanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse hari Prosper Nkomezi nawe wari waje gushyigikira mugenzi we yaririmbanye na Bosco Nshuti na Jado Sinza indirimbo ye nziza yitwa Ibasha gukora, Elie Bahati wanataramiye abantu, Christian Irimbere nawe ataramira abantu, na Kunda Esther umuhanzi uri mu batanga icyizere, Simon Kabera umuhanzi akaba n’umuvugizi wingirije w’igisirikare cy’uRwanda, ndetse nabandi.
Muri iki gikorwa niho Jado Sinza yegereye Mikoro fone isanzwe Ari inshuti ye Magara maze afatanya na New Melody baririmba indirimbo Ameniona. Cyane ko Jado n’ubundi yatumiwe mu gitaramo muri Tanzania atumirwa na Zoravo. Iki gitaramo kizaba kuwa 27 Nzeri 2024, bivuze ko nta cyumweru kiranyuramo nyuma y’ubukwe ngo ahite ajya gutaramira Tanzania aho azanajyana na Esther wamaze kuba umudamu we.
Jado Sinza na Esther basezeranye kubanza akaramata