Jason Derulo yivugira ko yasogongeye ku rupfu

Yabitangaje ku mugoroba w’itariki 04 Nyakanga 2024 ubwo yakoraga ikiganiro avuga ko atazigera yibagirwa umwaka wa 2013 kuko ari bwo yumvise uko ubuzima bw’umuntu burangira.

Mu magambo ye yagize ati: “Sinjya na rimwe nibagirwa uko nasogongeye ku rupfu mu mwaka 2013, ubwo navunikaga ijosi ndi mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym).”

Yongeraho ati: “Umutoza yarambwiye ati uyu munsi ndashaka ko dukorera mu kwihangana, nuko dutangira gukora duteranye imigongo twegamanyeho, tukiri gukora uwo mwitozo mvunika akagufa kava mu mugongo kazamuka mu ijosi ibintu bibabaza cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko icyo gihe yari mu myiteguro yo kuzenguruka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, mu rugendo rwo kumenyekanisha umuziki we.

Ati: “Bikimara kuba numvise ijosi riremereye nyoberwa ibibaye, ndavuga nti ibi ni ibiki? Ni uku ubuzima bw’umuntu burangira mu gihe gito? Nta gihe kindi ndumva uburibwe numvise icyo gihe.”

Jason Derulo uri mu bakunzwe, aherutse gusabwa na mugenzi we uri mu bari kubica bigacika mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba Diamond Platinumz ko bazakorana indirimbo kuko asazwe amufana, ibyo uyu muhanzi atazuyaje kwemera kuko yahise amubwira ko yiteguye, ahubwo Diamond agomba kumugezaho umushinga w’indirimbo yifuza ko bazakorana.

Advertisements

Jason Darulo amenyerewe ku ndirimbo zitandukanye zirimo Acapulco, Nu King, So many hearts, Swalla n’izindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top