Jehovah Jireh Yateye abantu amarira mugihe bitegura Igitaramo kuwa 22 Nzeri 2024

Byabaye mu kiganiro N’itangazamakuru cyabaye kuwa 17 Nzeri 2024 cyari cyateguwe na Korali Jehovah Jireh cyagarukaga ku gitaramo ngaruka mwaka ifite kucyumweru taliki 22 Nzeri 2024 kizanataramiramo Korali Hoziana, kizaba kibaye kunshuro ya kabiri (IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON 2).

Ubwo umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh BIKORIMANA Aloys yari abajijwe ku musaruro igitaramo cyambere cyabereye I Musanze Ari nabwo iki gitaramo cyari gitangiye ku nshuro ya mbere, yavuze ku inkuru Yazamuye amarangamutima y’abantu Bose bari bahari.

Yagize ati ”  ku munsi wa gatandatu nimugoroba nyuma y’igitaramo twabonye umwana w’umukobwa wari waje mu gitaramo ndetse yakira agakiza. Yaratubwiye ngo avuka mu muryango wa gikiristo! yawe guterwa inda mu buryo butateguwe ahita ahunga iwabo ajya kwibera mu kiraro, mubyukuri inda yari atwite yaragaragaraga! Ariko iryo joro turikumwe nawe twahamagaye iwabo tubabwira ko turikumwe n’umwana wabo. Bari baramubuze pe! Nyuma ababyeyi baraje tubahuza n’umwana, ubu ameze neza cyane aratekanye.

Akivuga kuri iyi nkuru byazamuye amarangamutima y’abantu kuburyo bamwe bazenze amarira mu maso. Aloys Kandi yakomeje avuga ko Imana iratsinze live Concert Ari iyerekwa ndetse ko hazakiriramo benshi.

Advertisements

Kugeza ubu Korali Jehovah Jireh iyoboye Andi ma Korali yo muri ADEPR mu Rwanda mu gukurikirwa n’abantu benshi kuri YouTube kuko bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 321 (Subscribe) mugihe abamaze kureba ibihangano byayo (Total Views) Ari Miliyoni 37,411,234  aho bakurikirwa na Korali Siloam ibarizwa muri ADEPR Kumukenke ifite abayikurikira (Subscribe) barenga ibihumbi 99 abarebye ibihangano byayo (Total Views) ni 20,721,084.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 thought on “Jehovah Jireh Yateye abantu amarira mugihe bitegura Igitaramo kuwa 22 Nzeri 2024”

error: Content is protected !!
Scroll to Top