Wa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati “Uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!” Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku muryango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina.
Undi asubije amaso inyuma, abona Baneti n’urugi ku mutwe, arumirwa ati “Iri shyano ndarikika nte!”
– Wa kizeze we, ni nde ukubwiye gushikuzaho urugi?
– None se si wowe umbwiye ngo ndushike ?
– Sinari nkubwiye ko urukururiraho gusa, kugira ngo nibura dusige rwegetse ku muryango?
– Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?
– Shyuuu! Ni ishyano, rimwe ribi ritagira gihanura!
Nuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y’abantu imbere yabo. Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira umuhungu we ati “Turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni aba nijoro.”
Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati “Mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka kuuu…, kandi sinshobora kwihangana.”
-Ikomeze wa kiroge we batatwica!
– Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye!
Agize ngo ararekura, inkari zose ziboneza mu nkono y’ibisambo. Naho bya bindi “Egoko! Ngaho rero imvura yagwa! Eee! Irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! Ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.” Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni na cyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ibindi mu migabane.
Joriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati “Ntabwo; urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mitsi, ndumva rwenda kunshika.” Nyina aramutwama ati “Rukomeze wa kivume we, batatugirira nabi.”
Urugi rumanuka hejuru no hagati ya bya bisambo ngo “Piii ! ” Umutima ubihubukamo, bikwirwa imishwaro, byiruka amasigamana. Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti “Twakurikiwe.” Ibindi biti “Ijuru rigiye kutugwira!”
Joriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo, batangira kuyoragura bya bifaranga. Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.