Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yatangaje ko kuba baratangiye nabi shampiyona byatewe n’imikino myinshi bakinnye bikabaviramo gutinda kumenyerana n’umutoza mushya, Darko Nović. Ibi yabigarutseho mu musangiro wahuje ikipe, ubuyobozi n’abahagarariye abafana mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru.
Ikipe y’Ingabo ntiyitwaye neza mu ntangiriro za shampiyona ugereranyije n’uko yari yitwaye mu mikino Nyafurika. N’ubwo hari imikino yatsindaga, ibitego byayo ntibyanyuraga abafana, biba imwe mu mpamvu zatumye uwari umutoza wayo, Thierry Froger, asezererwa.
Niyomugabo Claude yagize ati: “Imikino ikurikiranye, ibirarane bidashira no kwitaba Ikipe y’Igihugu biri mu byatugoye, bituma tudatinda n’umutoza no guhuza neza mu kibuga. Ariko ubu turi kugenda tubikosora.”
Chairman w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, na we yagaragaje ko batatangiye neza shampiyona nk’uko byari bisanzwe, ariko ko ubu batangiye kwitwara neza. Yagize ati: “Nk’uko Chairman yabivuze, turi hano kugira ngo dusangire Noheli tunifurizanye umwaka mushya muhire. Nongere mbibutse ko intego ari ibikombe kandi kubigeraho bisaba gutsinda umukino ku wundi, tukarushaho gutsinda ibitego byinshi.”
APR FC yatangiye kuzamura urwego rw’imikinire yayo, itsinda imikino myinshi mu minsi ya vuba. Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 25, nyuma yo gukina imikino 12, ikaba ifite ikirarane izasuramo Musanze FC tariki ya 4 Mutarama 2025.
Mu mikino ibiri ya nyuma y’imikino ibanza, APR FC izasura Marine FC tariki ya 8 Mutarama 2025, ndetse na Amagaju FC tariki ya 12 Mutarama 2025. Intego yabo ni ugutsinda imikino yose no guhatanira ibikombe.