Imana iratsinze live Concert ni igitaramo Kigali gitegurwa na Korali Jehovah Jireh ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gasave ariko ikaba ikomoka muri Kaminuza y’igenga ya ULK.
Iyi Korali yabonye Izuba 1998 ndetse itangirana abaririmbyi 20 aho 98% bari urubyiruko ariko ubu ngo bikaba byarahindutse aho ubu 98% bubatse, nkuko byagarutsweho na BIKORIMANA Aloys umuyobozi wayo mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 17 Nzeri 2024. Muri iki kiganiro hanagaragajwe aho imyiteguro ya IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT Igeze, nimpamvu ibi bitaramo ngaruka mwaka byitiriwe indirimbo yitwa IMANA IRATSINZE.
Ku mpamvu ibi bitaramo byiswe Imana iratsinze bwana Aloys yavuze ko byibutsa abantu kwiberaho mu buzima bwa kuramya no gushima Imana kuko hari byinshi Imana iba yakoze. Kubijyanye n’imyiteguro, yavuze ko imyiteguro irimbanyije Kandi ko biteguye neza gutanga ubutumwa bwiza buhumuriza imitima y’abantu. Ati” muzaze kuri uriya munsi mwirebere”
Muri iki kiganiro bwana Aloys yifashishije umusaruro wagaragaye mucyiciro cyambere cyabereye mu karere ka Musanze ati” i Musanze abantu barenga 100 bakiriye agakiza Kandi ubu ni abakirisito beza rwose, turifuza kuronka n’abandi benshi!”
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi dore ko Korali Jehovah Jireh iri ku mwanya wambere muri ADEPR Muri Korali zikurikirwa na benshi ku rubuga rwa you tube, kuri ibi hiyongeraho ko hazaba hari na Korali Hoziana ifite amateka y’ihariye , ndetse ikaba inakunzwe cyane kubera indirimbo zayo zakoze ku mitima ya benshi, hano Kandi hazanatarama itsinda ryo kuramya no guhimbaza rya Ntora (Ntora worship team).
Iki gitaramo kizabera kuri stade ya ULK ku gisozi kuwa 22 Nzeri 2024 kucyumweru. Bwana Aloys yasoje agira ati ” abantu baturuka kure rwose niyo bazinduka bakahagera saa tatu bazahabwa ibyicaro”
Bamwe mu bayobozi ba Korali Jehovah Jireh bitabiriye iki kiganiro
Korali Jehovah Jireh yataramiye abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Bwana BIKORIMANA Aloys umuyobozi wa Korali Jehovah Jireh
SHUMBUSHO Prince ushinzwe Itangazamakuru muri Korali Jehovah Jireh