Kigali: Imiryango irambanye igiye gukorerwa agashya muri Kigali Camp mu gitaramo cya Umuryango mwiza live Concert

Umuryango mwiza live Concert ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na Korali Family of Singers Choir, uyu mwaka kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho byemejwe ko kizabera muri Kigali Camp kuwa 27 Ukwakira 2024, aho byitezwe ko kizitabirwa n’abantu benshi cyane doreko hatumiwe Umuhanzi ukunzwe cyane Israel Mbonyi.

Muri iki gitaramo Korali Family of Singers Choir izakoreramo Ibikorwa byinshi birimo gufata amashusho y’indirimbo muburyo bugezweho (live recording), kwizihiza imyaka 15 iyi Korali imaze itangiye umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ndetse hazanakorerwa yubire umugabo n’umugorewe  bazaba bitabiriye igitaramo bakaba bamaze imyaka 15 babana.

Si abo gusa kuko Umugabo n’umugorewe bazaba bitabiriye igitaramo ariko akaba aribo bamaranye igihe kinini kurusha abandi mu bazaba bitabiriye nawo uzashimirwa, kimwe n’umuryango uzaba umaranye igihe gito kurusha indi nabo bashimirwe, ibi Kandi bizanagera k’umudame cg umugabo umaze igihe kinini kurusha abandi apfakaye ariko akaba yarihanganye.

Iki gitaramo abazacyitabira bazataramirwa na Family of Singers arinabo bateguye iki gitaramo, Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, ndetse na Drups Band imaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’imiririmbire myiza.

Korali Family of Singers yatangiye umurimo w’Ivugabutumwa mu mwaka wa 2009 muri EPR Kiyovu, bimwe mu bikorwa bakora ndetse bihariye birimo guhugura imiryango mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije imiryango ndetse nkuko byemezwa n’umuyobozi wayo bahugura n’abafite gahunda yo kurushinga.

Umuyobozi wa Korali Family of Singers Madame MUJAWAMARIYA Eugenie yagaragaje ko hari umusaruro bitanga kuko bakira ubuhamya butandukanye bw’imiryango yahoraga mu makimbirane ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa yageze aho ibanga neza. Ati” twakira kenshi ubuhamya bw’imiryango yahoraga mu makimbirane ariko nyuma Yuko ihuguwe ubu ibanye neza cyane.

 

Umuyobozi wa Korali Family of Singers Choir Madame MUJAWAMARIYA Eugenie 

Advertisements

 

Aho wasanga amatike

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top