Kigali: Umugabo yasambanyije umwana we yibyariye maze abonye bimenyekanye, akora igikorwa cy’ubugwari

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2024, nibwo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, udugudu wa Birama, humvikanye inkuru y’incamugogo y’urupfu rw’umugabo wasanzwe mu mugozi yiyahuye bikekwa ko yabitewe no gusambanya umwana we yabyaye.

Bamwe mu baturage basanze uyu nyakwigendera akiri mu mugozi, babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko byamenyekanye nyuma yuko umwana we avuye guhuruza abaturage abamenyesha ko se umubyara witwa Baranyeretse Theoneste uzwi ku izina rya Kavamahanga wari usanzwe awacuruza imisego amaze kumusambanya noneho yagaruka agasanga yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.

Hari uwangize ati” Twatunguwe no kumva umwana atubwira ngo se arapfuye kandi aribwo yaramaze kutubwira ko amaze kumusambanya”.

Undi nawe yagize ati” Bibaye rwose ku isaha ya Saa Munani n’Igice, ndi umwishywa we kugirango mbimenye ni uko bampamamagaye bambwira bati” musaza wa nyoko yapfuye” ubwo rero nanjye nje mpuruye”.

Abaturage bavuga ko ibyabaye ari ubukunguzi, doreko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zahise zihagera, RIB yatangiye iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Baributsa.

Advertisements

Nyakwigendera apfuye yabanaga n’abana be yatanwe n’umugore bashakanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top