Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu kagari ka Kimisagara, haravugwa inkuru y’umugore witwa Murekatete Divine wasanze umugabo we ari kumuca inyuma n’undi mugore, maze uyu mubyeyi abafungirana mu nzu.
Nyuma yo kubakingirana, Murekatete yahise abahururiza mu baturanyi ndetse anabahamagariza itangazamakuru bakiri muri iyo nzu.
Byabaye mu masaha ya saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, ubwo Murekatete yatahaga maze ageze iwe akomanze, umugabo aza kumukingurira, ariko amubuza kwinjira, barwanira kwinjira birangira abonye umugore baryamanaga yambaye ubusa.
Yahise akenyera igitenge, umugabo arwana no gusohora umugore we, umugore ageze hanze ajya gutira ingufuri mu baturanyi arabakingirana.
Murekatete Divine yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko we n’umugabo we basezeranye mu murenge, gusa kubera kutumvikana, bamaze gutandukana inshuro 7 bakongera gusubirana.
Aba bombi bamaze kubyarana abana 6 harimo abakobwa 2 n’abahungu 4. Murekatete yatangaje ko yabafungiranye kugira ngo amuteze abantu kugira ngo amwishyure kuko nawe ajya amusebya mu baturanyi.
Umugabo w’uyu mugore waciga inyuma, yatangaje ko aba bombi bagumana kuko ubwo bashimanye.